Ni umukino wagombaga gutangira Saa cyenda z’amanywa zuzuye ariko itangira zirenzeho iminota 13 kubera imvura nyinshi yari kuri mu Karere ka Muhanga.
Umukino ugitangira, Kiyovu Sports yahushije igitego ku mupira Abedi yatereye kure usanga Ntwari Fiacre yasohotse ariko umupira ukubita igiti cy’izamu ryo hejuru.
Ikipe zombi zanyuzagamo zigahererakana neza ariko igikorwa cya nyuma cyo kubona izamu, kikaba ingume.
Kiyovu Sports yakomeje guhererekanya neza biciye kuri Bigirimana Abedi na Pichu, ariko Ntwari Fiacre yari ahagaze neza mu izamu rya AS Kigali.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi ariko zombi zihererekanya neza.
Igice cya Kabiri Kiyovu Sports, yakuyemo Nshimirimana Ismaël Pichu na Riyad Nordien, basimburwa na Iradukunda Bertrand na Benedata Janvier.
AS Kigali yo yakuyemo Djibrine Akuki na Niyonzima Oliver basimburwa na Man Ykre na Félix basabwaga gufashaka ikipe kubona igitego.
Ikipe yo ku Mumena yagarutse isatira ndetse ku munota wa 68 ihusha uburyo bwa Abedi ku mupira mwiza yari ahawe na Serumogo Ally.
Ibintu byaje kuba bibi kuri AS Kigali ku munota wa 66, ubwo yatsindwaga igitego na Erisa Ssekisambu ku mupira mwiza yari ahawe na Bigirimana Abedi.
- Advertisement -
Icyari gikurikiyeho ni ugucunga igitego kwa Kiyovu Sports ariko banashaka uko babona ikindi kibaha umutekano wo gutahana amanota atatu imbumbe.
AS Kigali yo yari yongeye imbaraga mu busatirizi, yongeye kubona uburyo bukomeye ku munota wa 79′ bwa Hussein Shaban Tchabalala ariko umupira Kimenyi awushyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Abasore ba Kiyovu bakomeje gucunga igitego cya bo, umukino batahanye amanota atatu yuzuye yatumye bahita buzuza 53.
APR FC nyuma yo kunganya na Gasogi United 0-0, yagumanye umwanya wa mbere ku manota 53 inganya na Kiyovu Sports ariko zigatandukanywa n’ibitego zizigamye.
Uko indi mikino yarangiye:
APR FC 0-0 Gasogi United
Rwamagana City 1-2 Musanze FC
Gorilla FC 4-1 Étincelles FC
Ababanjemo ku mpande zombi:
Kiyovu Sports XI: Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry, Mbonyingabo Regis, Serumogo Ally, Iracyadukunda Eric, Mugiraneza Frodouard, Nshimirimana Ismaël Pichu, Bigirimana Abedi, Muhozi Fred, Riyad Nordien, Erisa Ssekisambu.
AS Kigali XI: Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Dusingizimana Gilbert, Manzi Thierry, Kwitonda Ally, Niyonzima Oliver, Djibrine Akuki, Kalisa Rashid, Djuma Ochieng Lawrence, Tuyisenge Jacques, Hussein Shaban Tchabalala.
UMUSEKE.RW