“Kurasa mu cyico”, Polisi yasabye abafatirwa mu byaha kutarwanya abashinzwe umutekano

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, ACP Désire Gumira, yaburiye abafatirwa mu byaha bakarwanya inzego z’umutekano ko “Polisi ikora amasaha yose”.

ACP Désire Gumira, yaburiye abafatirwa mu byaha bakarwanya inzego z’umutekano

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023, mu kiganiro umujyi wa Kigali n’izindi nzego bafatanya bagiranye n’abanyamakuru .

Ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije impamvu Polisi irasa mu kico, ACP Gumira, yavuze ko Polisi igira inama urubyiruko n’abandi bose kwirinda ibyaha, no kutarwanya inzego z’umutekano mu gihe bafashwe.

Ati “Turasaba Abanyarwanda bose n’urubyiruko kutishora mu byaha. Niba bishoye mu byaha, bananiwe kwirinda, natwe tubashinzwe tunaniwe kubafasha, niba ubifatiweno wirwanya inzego z’umutekano. Ni ikindi cyaha uba ukoze. Mureke kwishora mu byaha urubyiruko n’abandi bose.”

Akomeza ati “Naho ubundi inzego z’umutekano zirimo na Polisi zirinda amasaha yose, iminsi yose kandi ari na byo bidufasha kugabanya ibibazo byaba birimo ibyo ari byo byose.”

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, aheruka gutangaza ko itazigera yihanganira abakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo n’ubujura.

Ati “Ntabwo twajenjekera inkozi z’ikibi cyangwa se uwo ari we wese utubahiriza amategeko, inshingano Polisi y’u Rwanda ifite ni ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo ku buryo budasubirwaho.”

Akomeza ati “Ingamba zarafashwe, turimo kubikurikiranira hafi, ariko kandi n’abajura barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

CP Kabera yasabye abantu kujya batanga amakuru ku hantu babonye  ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.

- Advertisement -

Ati “Hari ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga bimwe biba bimaze igihe, icyo dusaba ni uko bajya batugezaho amakuru ku gihe, bakagaragaza amakuru ahagije cyangwa telefone zabo kugira ngo bafashe mu gukurikirana ikibazo, kuko Polisi ihita ibikurikirana mu maguru mashya, ababigizemo uruhare bagahita bafatwa kandi dufite ingero nyinshi.”

Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW