MINUBUMWE yagaragaje uko Kwibuka ku nshuro ya 29 bizakorwa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), yashyize hanze amabwiriza agamije gusobanura imigendekere y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 29, kuri uyu wa mbere tariki 03 Werurwe 2023, Minisiteri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, yatangaje ko Insanganyamatsiko izakomeza kuba “KWIBUKA TWIYUBAKA.”

Ku rwego rw’Igihugu Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi ku itariki ya 7/4/2023.

Mu Turere Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere naho mu Midugudu kuva saa tatu za mu gitondo, hose mu midugudu abaturage bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no
gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.

Itangazo rya MINUBUMWE rivuga ko “Abaturage bose basabwe kwitabira icyo gikorwa. Nibirangira, abaturage bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe. Kuri uwo munsi, nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.”

Icyumweru cy’icyunamo….

Kuva tariki ya 8 kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy’icyunamo giteganyijwemo ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi biciweho, ibigenewe Abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, ibiganiro bihuza urubyiruko, abanyamakuru n’ibindi byiciro.

Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo n’indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy’icyunamo.

Nta biganiro biteganyijwe mu midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 mata na 12 mata 2023. Ikiganiro giteganyijwe mu minsi yo Kwibuka ni kimwe kizatangwa tariki ya 7 Mata guhera saa tatu za mu gitondo.

Mu cyumweru cy’icyunamo ibendera rirururutswa rikagezwa hagati.

- Advertisement -

Ku Rwego rw’Igihugu, icyunamo cyizasozwa tariki ya 13 Mata 2023 ku Rwibutso rwa Rebero hibukwa abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Mu Turere, ubuyobozi bwako bufatanyije n’izindi nzego bazagena aho icyumweru cy’icyunamo gisorezwa.

Ibikorwa bibujijwe mu Cyumweru cy’Icyunamo….

Ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu birabujijwe, Ubukwe n’imihango ijyanye nabwo, Amarushanwa uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo.

Umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nk’aho abantu bategera imodoka, n’ahandi birabujijwe.

Imikino y’amahirwe, kwerekana imipira, ibitaramo mu tubyiniro, utubari, iby’urwenya, iby’indirimbo, iby’imbyino, sinema, n’ikinamico ritajyanye no Kwibuka birabujijwe.

Ibikorwa byo kwibuka bizakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n’Uturere.

Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari inshingano ya buri wese, kandi utabyubahirije akaba abihanirwa n’amategeko kuko ari icyaha.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW