Nyagatare: Batinya kugura udukingirizo “bagakorera aho”

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Rukomo muri Santere yaho, bavuga ko bagira ipfunwe ryo kugura udukingirizo, bagasaba inzego bireba kubafasha kutubona byoroshye kuko, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Urubyiruko ruvuga ko rutinya kugura udukingirizo

Uwamariya, ni umwe muri bo, twagiranye ikiganiro kirarambuye abanza guca kure, ariko nyuma aza kwirekura adusangiza amakuru y’uko babayeho.

Yagize ati “Mu by’ukuri tutabeshye hano hari ubusambanyi mu rubyiruko, kandi ntabwo naba mbonye umukiliya wihuta ngo mureke njye kugura agakingirizo, gusa hari n’igihe ari we ukwisabira kutagakoresha tukemera tugakorera aho nyine. Leta ikwiye kudushyiriraho uburyo bworoshye bwo kutubona.”

Ngabo na we yagize ati “Hano muri iyi santere niho dutemberera mu masaha y’umugoroba, ndetse n’iminsi y’isoko, nk’urubyiruko nkanjye sinajya muri butike ngo ngure agakingirizo ahantu nirirwa, kuko bahita bamenya ko nsambana bikambera irabu, kandi hari n’abajya mu busambanyi biriwe basangira inzoga. Tubonye ahantu twajya dukura udukingirizo bakatugirira ibanga twadufata.”

Kuri iyi ngingo nanone ubona ko ivumbura amatsiko y’urwo rubyiruko bakayivuga mu buryo butandukanye kuko hari na bamwe bayivugaho batebya, ko ntakurira bombo mu isashi, bashaka kuvuga ko ntagukoresha agakingirizo ngo uryoherwe.

Hari n’abandi batari bake bemeza ko badashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo bishore mu busambanyi batirinze kuko n’iyo utakwandura Virusi itera SIDA, ushobora kuhandurira n’izindi ndwara cyangwa ugatera inda utabiteguye, cyangwa umukobwa akayisama.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC Dr. Nyirinkindi Ernest

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC Dr. Nyirinkindi Ernest , asaba abagifite iyo myumvire kuyihindura bakegera ibigo nderabuzima, n’aho bagurira udukingirizo bakabafasha, bakirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi ko bazakomeza gukora ibishoboka ngo uburyo bwo kubona udukingirizo bugere kuri benshi.

Yagize ati “Tuzakomeza kwegereza abantu uburyo bwo kubonamo udukingirizo ariko kuri ubu ntawe ukwiye kumva ko yashyira ubuzima bwe mu kaga ngo ni uko kugura cyangwa kujya ku kigo nderabuzima hamubereye kure. Urubyiruko niruhindure iyo myumvire babungabunge ubuzima birinde SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuko agakingirizo kabafasha kutikururira ibyo byago.”

Mu bukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA mu rubyiruko bukorwa na RBC, irukangurira gukoresha uburyo bukomatanyije bwo kwifata, ubudahemuka kubashakanye, gukoresha agakingirizo neza mu gihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina, kwirinda gutizanya ibikoresho bikomeretsa imibiri, kwipimisha iyo virusi ngo bamenye uko bahagaze no gufata neza imiti igabanya ubukana kubamaze kwandura.

- Advertisement -

Mu bushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwakozwe mu 2020 bwerekanye ko ubwandu bw’agakoko ka Virusi itera SIDA mu Rwanda buri ku kigero cya 3%, muri bo harimo n’umubare utari muto w’urubyiruko rufite imyaka kuva kuri 16 kugera kuri 29, umubare munini muri bo ni uw’abakobwa ukubye gatatu kose uw’abahungu.

Urubyiruko rusaba ko bakwegerezwa serivisi zo guhabwa udukingirizo mu buryo bw’ibanga

YANDITSWE NA Jean Claude BAZATSINDA