Perezida Kagame yambitswe umudari w’inshuti ihebuje muri Guinea-Bissau

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yageze muri Guinea-Bissau  avuye muri Benin, akaba yambitswe umudari w’ikirenga uhabwa Abakuru b’Ibihugu b’inshuti za kiriya gihugu.

Perezida Kagame bamwambika umudari w’icyubahiro witwa Amílcar Cabral Medal

Umubano w’u Rwanda na Africa y’Iburengerazuba wifashe neza, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame basuye Benin mu mpera z’iki cyumweru dusoje, kuri uyu wa Mbere uruzinduko barimo rwakomereje mu bihugu byo muri ako karere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata, 2023 n’ejo ku wa Kabiri tariki 18 Mata, 2023 Perezida Kagame asura Guinea-Bissau, na Guinea Conakry.

Muri Guinea-Bissau yahagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe akaba yagiranye ibiganiro bya babiri na Perezida Umaro Sissoco Embaló, nyuma abahagarariye buri gihugu basinya amasezerano y’imikoranire.

Perezida Paul Kagame yambitswe umudari w’icyubahiro witwa Amílcar Cabral Medal, uhabwa Abakuru b’Ibihugu by’inshuti za Guinea-Bissau.

Muri uru ruzinduko Perezida Paul Kagame yasuye igicumbi cy’intwari ahashyinguye Intwari Amílcar Lopes da Costa Cabral, warwanyije ubukoloni muri Guinea Bissau no muri Cape Verde ndetse hanashyinguye João Bernardo “Nino” Vieira wategetse Guinea-Bissau kuva mu 1980 kugeza mu 1999, no mu mwaka wa 2005 kugeza mu wa 2009.

Rwanda na Guinea-Bissau bisanganywe amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi, uburezi, ubukerarugendo, n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko Perezida Paul Kagame ava muri Guinea- Bissau ajya muri Guinea Conakry akaba azabonana na Col Mamadi Doumbouya uyoboye iki gihugu mu buryo bw’inzibacyuho.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW