Perezida Tshisekedi yakoze Intare mu jisho! Ngo ntabwo azigera aganira na M23

*M23 yahise isubiza ko ubwo nta biganiro, ibindi byose na byo byarorera
*Tshisekedi aracyashyigikiye FDLR

Biyita Lions de Sarambwe (ni abarwanyi ba M23), mu kiganiro Perezida Felix Tshisekedi yagiranye n’Abanyamakuru, ari kumwe na Perezida w’Ubusuwisi, Alain Berset, yavuze ko nta biganiro bihari n’umutwe wa M23, kubera ko ngo hari abagiye babyihisha inyuma, bakinjirira (infiltrer) Congo.

Perezida Tshisekedi avuga ko M23 irwanira izindi mpamvu “ihabwa n’u Rwanda”

Umunyamakuru wa Radio y’Ubusuwisi, yabwiye Perezida Tshisekedi ko hari impinduka zigaragara zirimo kuba bivuye ku ngabo za EAC, ndetse zafashije abavuye mu byabo gutahuka, amubaza niba kongera igihe cy’ingabo za EAC ho amezi 3 bihagije ngo ikibazo kibe kirangiye, anamubaza ku miyoborere ya Kivu mu buryo bwa gisirikare.

Perezida Tshisekedi yasubije ko gutahuka kw’abaturage bari bahunze intambara bigenda biguru ntege kubera ko “ibyihebe bya M23” biva aho byafashe gahoro gahoro.

Yavuze ko ariko bizeye ko abaturage bazarushaho gusubira iwabo kuko Congo yakiriye ibaruwa y’Umunyabanga wa EAC asaba ko ingabo z’uyu muryango zongererwa igihe, kandi zikaba ari zo zigenzura ko M23 iva aho yafashe.

Ati “Twizera ko gusubira mu byabo ku baturage bizihuta kuko hari abasirikare ba Angola bazajya hariya kugira ngo bakurikirane uko M23 izasubira inyuma, ikajya ahantu hamwe, nyuma ikamburwa intwaro, nyuma y’ibyo ngo ntibizaba bikiri ngombwa kugumana ingabo za EAC, zirimo iza Uganda, Kenya, u Burundi na Sudan y’Epfo, kubera ko M23 izaba yamaze kuba ahantu hamwe yanambuwe intwaro.”

Yavuze ko ibyo bitazateza ikibazo ngo kuko Congo yakomeje ivuga ko M23 ari umutwe uhabwa amabwiriza n’u Rwanda, bityo ko ibyo barwanira ntaho bihuriye n’ibyo bavuga by’umutekano w’u Rwanda, ngo hari izindi nyungu.

Tshisekedi yagize ati: “Urwitwazo ko Congo ifasha FDLR, ni ibirego bitari ukuri, FDLR ubu ni abarwanyi [bacye] basigaye uyu munsi ahubwo bateje ikibazo RDC, kuko batega ibico ku mihanda, ntibagitera u Rwanda kandi ntibagifite impamvu ya politike y’ibyo basaba u Rwanda. Ni ku nyungu zindi zitari izo [FDLR] ko u Rwanda rwadushojeho intambara.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko niba koko abarwana ari Abanye-Congo, bakwiye kwemera kujya muri iyo nzira yo kwamburwa intwaro, bagasubira mu baturage ari abasivile.

- Advertisement -

Ati “Ngiye gutanga igisobanuro, nanagishimangire, nta biganiro bihari n’uriya mutwe (M23). Ndabivuga, nongere mbishimangire, nta bizigera bibaho, kubera ko tuzi uko abaduhungabanya bakora, ni mu kwitwaza ibyo biganiro bakabyuririraho bakatwinjirira, nyuma bakarema indi mitwe izaza isaba ibindi bintu bitari byo, bagasobanura impamvu bateye Congo.”

Yavuze ko Inteko Ishinga amategeko yamaze kubyanzura ko nta biganiro bizabaho n’imitwe ikoresha intwaro mu kurwanya Congo.

Perezida w’Ubusuwisi, Alain Berset yavuze ko ikibazo cya Congo kigomba gukemurwa n’ibihugu bituranye na yo binagifitemo uruhare

M23 yahise isubiza ko ubwo nta biganiro, ibindi byose na byo byarorera

Ijambo rya Perezida Tshisekedi ryaguye mu matwi y’abayobozi ba M23, bahita basubiza. Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa yavuze ko niba nta biganiro na Leta ya Congo ubwo n’ibindi byose bihita bihagarara.

Kuri Twitter, Bisimwa ati “Kuba Perezida Tshisekedi yanze ibiganiro na M23 kugira ngo ikibazo gikemuke mu mahoro, harimo guca ukubiri n’imitwe yitwaje intwaro harimo FDLR, no kuyambura intwaro hakurikijwe ibyemezo by’abakuru b’ibihugu bya EAC, ni ukubangamira inzira y’amahoro yatangijwe n’umuryango wa EAC.”

Yavuze ko impamvu M23 irwanira zumvikana kandi zigomba kubahwa kuko irwanya abanyepolitiki bafashe bugwate abaturage, bityo M23 ikaba ngo igomba kubabohora ikabakiza abo banyepolitiki bashyigikira impamvu z’intambara ituma abaturage bahunga.

Ati “Kubera iyo mpamvu, igihe nta biganiro bya politiki bizaba hagati ya M23 na Guverinoma ya Kinshasa hakumvikanwa ku nzira n’uburyo bwo guhagarika burundu ibitera intambara, M23 ntirebwa n’ibyo kuva aho yafashe igashyirwa mu kigo, ikamburwa intwaro, igashyirwa mu buzima busanzwe.”

Kuri Perezida w’Ubusuwisi, Alain Berset yavuze ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, byagaragaye ko hari ibihugu bituranye na yo bibifitemo uruhare, bikaba biha inkunga M23, avuga ko icyo kibazo kiri ku rwego mpuzamahanga, ariko igisubizo cyacyo kizava mu bihugu by’akarere yenda Ubusuwisi bukaba bwagira uruhare rwo gufasha, haba kugisobanura mu muryango mpuzamahanga.

Ibya Congo birasa n’ibisubiye irudubi, mu gihe umutwe wa M23 wari umaze iminsi uva mu bice bitandukanye wari warigaruriye muri Teritwari za Masisi na Rutshuru.

Perezida w’Ubusuwisi, Alain Berset ari kumwe na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW