Polisi yafashe ingamba ku bujura n’ubwambuzi biri kwigaragaza muri Kigali

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Imodoka ya Ngarambe Alfred amabandi yamuteye yasize ayimenaguye ibirahuri

Abaturage mu bitekerezo bagaragaje ku nkuru UMUSEKE wakoze ku muturage watewe n’abajura mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, ni uko hirya no hino muri Kigali ubujura bwo gutega abantu bakabambura ibyabo, no kumena imodoka bifata intera, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi yavuze ko bafashe ingamba kuri iki kibazo.

Imodoka ya Ngarambe Alfred amabandi yamuteye yasize ayimenaguye ibirahuri

Kigali izwi ku isi nk’umujyi uhebuje mu bijyanye n’isuku ndetse n’umutekano, biri no mu ntego z’ubuyobozi bw’uyu Mujyi, gusa hirya no hino mu makaritsiye (quartiers) haragenda havugwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, aho amabandi atega ibico akambura abantu.

Ubu bujura bwafashe intera, kuko umuturage ku Cyumweru yabwiye UMUSEKE uburyo yategewe ku gipangu cye atashye, amabandi agafatira umuhoro ku mugore we, na we yasohoka mu modoka bakamukibuta inyundo ndetse bakanamutema intoki.

Kigali: Umuturage yarokotse igico cy’amabandi yamutegeye ku gipangu cye

Mu kiganiro CIP Twajamahoro Slyvestre, Umuvugizi wwa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yahaye UMUSEKE, yavuze ko ubujura bwakorewe Ngarambe Alfred, wo mu Mudugudu wa Sabaganga, Akagari ka Nyanza, mu murenge wa Gatenga, Polisi yabumenye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE ko abakekwaho buriya bujura bagishakishwa, ariko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati “Mu ijoro ryakeye (ku Cyumweru) mu masaha ashyira saa tatu n’igice (21h30), mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gatenga, mu kagari ka Nyanza haraye habaye ubujura bwavuyemo gukubita no gukomeretsa, ndetse habaho no kwambura umuntu wari uri mu modoka bategeye ku muryango ataha, akaba ari uwitwa Alfred w’imyaka 57, abantu bagera kuri 4 bivugwa ko bamuteze yinjira mu rugo, bamwambura telefoni, ndetse baranamukomeretsa habaho no kumena ibirahuri by’imodoka.”

CIP Twajamahoro Slyvestre yavuze ko umuturage witwa Nizeyimana Cassien w’imyaka 60 na we wasohotse atabaye, yahuye na bariya bajura na we baramukomeretsa.

- Advertisement -

Ati “Habayeho gushakisha aba bantu, ariko ntibaramenyekana, ariko inzego z’umutekano, ubu iperereza ryatangiye na Polisi, icyo twizeza abaturage ni uko mu gihe gito aba bantu baba bafashwe bakaryozwa ibyo bakoze, ikindi ni uko abaturage batakuka umutima, nta byacitse inzego z’umtekano zirahari.”

Iyi modo ni iy’umwe mu basoma UMUSEKE wavuze ko aheruka kwibwa n’amabandi mu Karere ka Kicukiro batwara mudasobwa

Yabwiye UMUSEKE ko mu ngamba zihari, Polisi ikomeza gukorana n’inzego z’umutekano, mu gushyiraho irondo, kuko ngo hagiye hatangwa amakuru ku hantu higanje umutekano muke, hari ubujura n’ubwambuzi, hakaza kubaho na patrouille (kugenzura bihoraho bikozwe n’inzego z’umutekano).

Ati “Umutekano w’Abanyarwanda nta kujengjeka, kandi abazajya babifatirwamo hashyizweho ingamba zikarishye mu rwego rwo kugira ngo uyu muco w’ubwambuzi ucike.”

UMUSEKE wahamage Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, ngo tumubaze ku makura avugwa ko ubu bugizi bwa nabi bugenda bufata intera mu murenge ayoboye, aratwitaba amaze kumva ikibazo, atubwira ko ari mu nama.

Mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abantu batandukanye ku nkuru y’UMUSEKE, ni uko ubu bujura n’ubwambuzi bitari muri Kicukiro gusa.

Iyi modoka nyirayo muri comment yavuze ko yibiwe i Kibagabaga muri Gasabo, bamutwara ibyangombwa bitandukanye n’amafaranga

UMUSEKE.RW