Ruhango: Gutera umuti wica imibu mu nzu byagabanyije 89% by’abarwara Malariya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Gutera umuti wica imibu byagabanyije abarwara maraliya mu Ruhango

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu Karere ka Ruhango gutera umuti wica imibu mu nzu byatumye abarwara malariya bagabanuka ku kigero cya 89%.

Gutera umuti wica imibu byagabanyije abarwara malariya mu Ruhango

Cyubahiro Beatus, Umukozi wa RBC muri Porogaramu y’Igihugu ishinzwe kurwanya malariya, avuga ko muri aka Karere malariya yigeze kuba nyinshi cyane ariko nyuma y’ingamba zikomeye iragabanuka.

Ni ingamba zirimo gutanga inzitiramibu ziteye umuti ndetse no gutera imiti yica imibu mu nzu no gukangurira abaturage kugira isuku barwanya ibihuru n’ibizenga by’amazi hafi y’ingo.

Hagati aho ngo gutera umuti wica umubu mu nzu biri mu byatanze umusaruro mu kuyirwanya no kuyikumira ku kigero gishimishije.

Ati ” Muri 2018 akarere ka Ruhango kari gafite imibare ya malariya igera ku bihumbi 340 ku mwaka, mu mwaka ushize twagize ibihumbi 39, bisobanuye ko maraliya yagabanutseho nibura 89% ya malariya bitewe no gutera umuti ariko nanone hakomeza za ngamba zisanzwe zo kwirinda.”

Akomeza agira ati “Hano muri Ruhango ingo zari ziteganijwe zari 108, 297 ariko tumaze gutera hafi 97,621. Tumaze kugera kuri 91%, tuzasoza iki gikorwa ku itariki 22 Mata.”

Cyubahiro avuga ko igikorwa cyo gutera umuti gihenze kubera ko imibu uko igenda ihindagura imibereho imiti irushaho guhenda.

Ati ” Igikorwa kijyanye no gutera umuti kirahenze, akaba ariyo mpamvu dutoranya uturere dushingiye uko imibare ihagaze, nk’aka karere ka Ruhango mu minsi 20 ni igikorwa kizagendwaho hafi Miliyari ebyiri Frw.”

Mu Karere ka Ruhango habarizwa kandi Site ya Murambi imwe mu zigize Site 12 z’ubushakashatsi ku mibu ikwirakwiza Malariya.

- Advertisement -

Ni Site zifasha gusuzuma ubushobozi bw’imiti yica imibu n’ingaruka iyigiraho, kumenya imibu yanduye n’itarandura byose bikagira uruhare mu igenamigambi rihamye ryo gutera imiti ishobora gutanga umusaruro mu kugabanya imibu.

Cyubahiro Beatus, Umukozi wa RBC muri Porogaramu y’Igihugu ishinzwe kurwanya malariya

Banyuzwe no gutererwa umuti wica imibu….

Umwe mu baturage witwa Uwamahoro Seti wo mu Mudugudu wa Nyabizenga, Akagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana yabwiye UMUSEKE ko atakirwaza malariya kubera gutererwa umuti wica imibu mu nzu.

Ni kunshuro ya gatatu aterewe umuti, mbere yahoraga ku bajyanama b’ubuzima yarwaje iyi ndwara bikagira ingaruka ku buzima bw’abana n’umuryango muri rusange.

Ati ” Ni igikorwa tumenyereye, kuva banterera umuti muri uru rugo ntabwo ndongera kurwaza maraliya.”

Ndahayo Simon nawe ati “Ubu nta bantu tugifite barwaza malariya kubera gutera uno muti, kuva Leta yadutekerezaho urabona ko ibintu bimeze neza nta kibazo.”

Mukamutesi Emerthe wo mu Murenge wa Kabagari avuga ko yishimira imbaraga zashyizwe mu guhashya malariya kuko umusaruro ugaragara aho batuye.

Ati “Nta murwayi wa Malariya mperuka kubona hashize igihe kinini kandi tutaratangira gutererwa imiti abarwayi babaga ari benshi.”

Uwamahoro ntakirwaza malariya, yita no ku ngamba zikomatanyije zo kuyihashya

Uruhare rw’amadini n’amatorero mu kurwanya malariya…..

Kaneza Narcisse, Umuhuzabikorwa mu rugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima[RICH] avuga ko mbere abayoboke barwaraga malariya y’igikatu bakihutira mu byumba by’amasengesho.

Ati “Mu gihe atangiye gutengurwa bakamufata bakamujyana mu byumba by’amasengesho ariko iyo turi guhugura abanyamadini n’amatorero tubigisha ko icyihutirwa ari ukumutwara k’umujyanama w’ubuzima, babona arwaye maraliya akavurwa.Imana idutegeka ko tugomba kugira Roho nziza mu mubiri muzima.”

Avuga ko guhera mu Miryango Remezo kugera ku buyobozi bwite bw’amadini n’amatorero babahugura uburyo imibu yororoka n’uburyo bagomba kwirinda kurumwa nayo.

Ku bufatanye na RBC, bahugura abajyanama b’ubuzima uko bafata amaraso bakayapima bifashishije udupimo bahawe, bakabasha kumenya niba ari malariya yoroheje bakayivura. Bamenya kandi niba ari malariya y’igikatu bagahita bohereza umurwayi ku kigo nderabuzima byihuse.

Abaturage barasabwa kwakira neza abashinzwe gutera umuti wica imibu mu nzu zabo kuko mu gihe cyashize hari aho byagaragaye bakumira abaje kuwubaterera.

Mu gihugu hose imiti yica imibu mu nzu izaterwa mu Turere 12 two mu Ntara y’Amajyepfo no mu Ntara y’Iburasirazuba hakiyongeraho Akarere ka Rusizi.

Kaneza Tharcisse, Umuhuzabikorwa mu rugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima[RICH]

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW mu Ruhango