Inyandiko yanditswe na: NDWANIYE Yvan
Mu gukora iyi nyandiko igaragaza uko abanyamaguru bakwiye kugenda mu muhanda, twifashishije ITEKA RYA PEREZIDA N° 85/01 RYO KU WA 02/09/2002 RISHYIRAHO AMABWIRIZA RUSANGE AGENGA IMIHANDA N’UBURYO BWO KUYIGENDAMO.
Iyi nyandiko igamije gutanga ubumenyi bw’ibanze bwafasha abanyamaguru kugendera mu muhanda mu buryo butabateza ibyago. Raporo za Police y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda zigaragaza ko mu mwaka wa 2021 mu mpanuka 655 zabaye mu Rwanda hose, abanyamaguru 225 bazipfiriyemo. Abakomeretse cyane bagera kuri 684, hakabamo abanyamaguru 175, naho mu mpanuka zoroheje zabaye zigera ku 5,244 zakomerekeyemo mu buryo bworoheje abanyamaguru 1,262.
Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu bagera kuri 687.
Dushingiye ku nama duhabwa n’inzobere mu bijyanye no kwigisha amategeko y’umuhanda, ndetse na POLICE, mbere na mbere bagira inama abagendera mu muhanda (Abanyamaguru) ko bagomba kugendera mu gice kiri ibumoso bwabo ugereranyije n’icyerekezo baganamo, kuko ariho babona ibinyabiziga bibaturuka imbere, bikabafasha kumenya uburyo bagendera mu bwirinzi bizeye umutekano wabo, ku buryo butabateza impanuka.
Igihe biteguye kwambuka umuhanda, bagira inama abanyamaguru kubanza kureba neza iburyo n’ibumoso bwabo ko nta kinyabiziga cyiteguye kunyuraho, hanyuma bakabona kwambuka kandi mu gihe bambuka umuhanda bagomba kubikorana ubwitonzi n’ubushishozi buhagije ku buryo bitabaviramo impanuka.
Iyo abanyamaguru bagendera mu muhanda basabwe kugendera mu tuyira turi ku mpande z’umuhanda n’inkengero zigiye hejuru, cyangwa ahazwi nka bordure keretse iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso (Ingingo ya 48,1°).
Dushingiye ku ngingo ya 48,8° y’iteka twavuze haruguru, iyi ngingo igaragaza ko abanyamaguru batemerewe gutinda cyangwa guhagarara mu muhanda (Kaburimbo) nta mpamvu nyakuri ibibateye. Zimwe mu mpamvu nyakuri zatuma umunyamaguru atinda mu muhanda harimo nko kuba agiriye impanuka mu muhanda, cyangwa atabaye abakoze impanuka.
Iyi ngingo igaragaza nanone ko iyo nta nkengero y’umuhanda iringaniye cyangwa idashobora kugendwamo, abanyamaguru bashobora kunyura mu kayira k’abanyamagare igihe umuhanda ugafite, cyangwa se bakanyura mu muhanda, iyo abanyamaguru banyuze mu kayira k’abanyamagare bagomba kureka abanyamagare n’abagendera kuri velomoteri bagahita (Ingingo ya 48,3°&4°).
- Advertisement -
Ikindi abanyamaguru bagomba kwitaho ni ukuzirikana kwambukira ahabugenewe hagaragazwa n’imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure bwawo, ari cyo twita zebra crossing igihe aho hantu hahari, kuko aha hantu umunyamaguru ahafitiye uburenganzira bwo kuba ari we wambuka mbere ibinyabiziga bikamurindira agahita.
Ariko, nubwo umunyamaguru aha hantu hamuha uburenganzira bwo kuba ari we wambuka mbere asabwe kwambuka yihuta, si umwanya wo kwambuka akoresha telephone, cyangwa gukora ikindi gikorwa cyose cyatuma atinda aha hantu (Ingingo ya 111,3°).
Iyo umunyamaguru akoreye impanuka aha hantu ahabwa uburenganzira mu bijyanye n’amategeko nko kwishyurwa n’ubwishingizi nk’uko amategeko agenga uburyo bwo kugenda mu muhanda abiteganya.
Iyo umunyamaguru agiye kwambuka umuhanda (Kaburimbo) aho ayoborwa n’ibimenyetso bimurika aba asabwa kubahiriza icyo amatara amurika yerekana. Aya matara azwi nka Feu rouge (Traffic Lights), itara ritukura rivuga ko umunyamguru yemerewe gutambuka, mu gihe ibinyabiziga byo bitemerwa gutambuka, hakaza itara ry’umuhondo rivuga ko ikinyabiziga gisabwe kwitonda kikagabanya umuvuduko kuko kiba cyitegura guhagarara, naho itara ry’icyatsi rivuga ko umunyamaguru atemerewe gutambuka, ahubwo areka ibinyabiziga bikabanza bigatambuka, gusa ubu hari aho ku mihanda hari amatara yaka icyatsi kibisi arimo umunyamauru wiruka, aha naho ni ukuvuga ko umunyamaguru ari we wemerewe kugenda.
Iyo mu itara harimo ishusho y’umunyamaguru imuritswe mu ibara ritukura bivuze ko umunyamaguru asabwa guhagarara akareka ibinyabiziga bigatambuka, naho mu itara iyo harimo ishusho y’umunyamaguru imuritswe mu ibara ry’icyatsi kibisi bivuze ko umunyamaguru ari we wemerewe gutambuka.
Mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, kuri ubu mu Rwanda hari ahantu hamwe na hamwe dusanga amatara yifashishwa mu gusabira umunyamuguru uburenganzira bwo kwambuka umuhanda (pedestrian Pelican Lights), aya matara afasha umunyamaguru ushaka kwambukiranya umuhanda kubisaba, abikora akanda ahabugenewe agategerezaho akanya gato ubundi itara ry’icyatsi kibisi rikaka agahabwa uburenganzira bwo gutambuka.
Aya matara ubu twayasanga aha hakurikira: Sonatube, Nyabugogo ndetse na Nyamirambo.
Amatara amurika mu buryo bw’amatara atatu (Feu rouge/Traffic Lights) ndetse n’aya atuma umunyamaguru asaba uburenganzira bwo kwambuka (pedestrian Pelican Lights) akunze kugaragara mu masangano (Rond Points/Roundabout) ndetse n’ahari imirongo yera yemerera abanyamaguru gutambuka (Zebra crossing).
Dushingiye ku ngingo ya 38 y’iteka ryavuzwe haruguru, itwereka ko agatsiko kose k’abanyamaguru bagendera mu muhanda ndetse n’imirongo yose y’ingabo bagomba kugendera ku ruhande rw’iburyo bw’umuhanda no gusiga ibumoso bwabo umwanya uhagije kugira ngo ibinyabiziga bibone uko bihita.
Iyi ngingo yongera kugaragaza ko abagendera mu muhanda burya babujijwe guca hagati cyangwa, aribyo bita Kwata imirongo y’abasirikare bagenda cyangwa imirongo y’ibinyabiziga by’ingabo z’igihugu zigenda mu muhanda, babujijwe nanone kwata cyangwa gucamo hagati imirongo y’abanyeshuri bashorewe n’umwarimu ndetse no guca hagati y’udutsiko tw’abantu bagize uruhererekane (bivuze abantu benshi bari hamwe mu gikorwa kimwe badafite ubayoboye).
Utu dutsiko dukunze kugaragazwa n’uko abaturimo bagaragazwa n’ibimenyetso bikurikira: baba bambaye imyenda isa (imipira/T-Shirts), ndetse bakunze no kugaragazwa n’ibyapa (Banner/Banderole) imbere yabo Cyangwa se bambaye ibirango mu ijosi (badges).
Ibikubiye muri iyi nyandiko byose byagufasha kumenya uko ugendera mu muhanda mu buryo butekanye, ibyo amatara yerekana ndetse n’ibindi bimenyetso bikoreshwa kimwe ku isi hose.
Watanga igitekerezo kuri iyi nyandiko. E-mail ni: [email protected]
UMUSE.RW