Nyanza: Umuturage ufite ubumuga bw’amaguru, avuga ko nta nkunga y’abatishoboye ahabwa na Leta akaba atabaza.
Jean Damascene Musoni ufite imyaka 55 y’amavuko, afite ubumuga bw’amaguru yombi, ari mu nzu yahoze ari igikoni.
Inzu abamo ni icyumba kimwe, ikingishije ideyi, na ryo rifatwa n’ibuye akanashyiraho imyenda hasi ku muryango.
Umunyamakuru wa UMUSEKE amusura yasanze akiryamye, aho abyukiye atubwira bimwe mu bibazo afite.
Ati “Nk’ubu igare mfite rirashaje, kandi ryarapfuye, ni ryo maguru yanjye. Kubona icyo kurya biragoye.”
Musoni yabwiye UMUSEKE ko ubumuga yagize yabonye buza, kuko ngo yari yicaye ahagurutse biranga, nyuma amaguru ahinduka uko agaragara ku ifoto.
Avuga ko afite umubyeyi w’umukecuru, akaba ari kumwe na mushiki we w’indushyi ariko abo bose ntabana nabo
Ati “Nta muntu nagize wari kunjyana kwa muganga byibura ngo anyiteho.”
Musoni avuga ko ahangayitswe na byinshi mu bumuga afite bw’amaguru, ubu amaranye imyaka 18.
- Advertisement -
Mu byo avuga bimuhangayikishije harimo no kutivuriza ku gihe. Ati “Nivuza ibice bice kuko igihe nakagendeye si cyo ngendera.”
Musoni utarigeze ashaka umugore, nta n’umwana afite nk’uko abivuga.
Uyu mugabo wo mu kagari ka Mpanga, mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, ubu acumbikiwe mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza bigizwemo uruhare n’umugiraneza na we wiyemeje kumucumbikira, nubwo na we acumbitse.
Musoni ati “Naje kwegera ivuriro kugira ngo njye mbona uko nivuza nturutse hafi.”
Magingo aya Musoni avuga ko nta bufasha bwa leta ahabwa akavuga ko byibura akeneye abamufasha kugira ngo yivuze kuko ubuzima bwe buri mu kaga.
Eugedie Mukampazimaka wiyemeje kumucumbikira bakaba bamaranye imyaka irenga 15, na we avuga ko ari ntaho yikora ndetse ko akeneye inyunganizi.
Ati “Nkwiye kunganirwa akabona ubuvuzi, akabona imibereho nk’umurwayi kuko nanjye ngira abana benshi mbura aho mushyira, ariko nemeye kumushyira aho nshoboye nanafite.”
Abaganga basanze Musoni agomba kubagwa mu nda, gusa n’ubu igihe cyo kumujyana cyararenze.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine avuga ko uyu muturage atamuzi, ariko ngo ubwo amumenye bagiye kugira icyo bakora.
Ati “Ntabwo nzi ikibazo cye ndabanza nkimenye neza, kuko niba atishoboye sinzi impamvu baba bamurenga. Ni ubwa mbere mbyumvise, ngiye gukurikirana.”
Mu bigaragara Jean Damascene Musoni imibereho abayemo si iyo kwibana mu nzu wenyine, gusa haba leta ndetse n’abagiraneza bamufasha byasaba ko akomeza gufashwa ari kumwe n’umugiraneza wiyemeje inshingano zo kubana na we.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza