Umubikira akurikiranyweho gutererana uri mu kaga

Umubikira uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu mu Karere ka Rutsiro akurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, nyuma yo kwinangira gutanga imbangukiragutabara y’ibitaro ngo ijye gutabara umubyeyi wari uri ku nda.

Sr Twizerimana Vestine ukekwaho icyaha ku wa 10 Mata 2023 nibwo yahamagawe n’inzego zitandukanye asabwa gutanga imbangukiragutabara y’ibitaro, ngo ijye gutabara umubyeyi wari ku nda mu Kigo Nderabuzima cya Bukanda ngo ajye kwitabwaho ku Bitaro bya Gisenyi ariko arinangira.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bukanda, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyabirasi aho uyu mubyeyi yaje kubyara umwana wapfuye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKE ko ku wa 12 Mata 2023 aribwo Sr Twizerimana Vestine yatawe muri yombi.

Dr Murangira avuga ko usibye kuba ibyakozwe n’uriya mubikira bihanwa n’itegeko, gutabara uri mu kaga byakagombye kuba indagagaciro za buri munyarwanda.

Ati “Usibye kuba biteganywa n’itegeko byagombye kuba indangagaciro kuri buri muntu uri mu rwego rw’ubuyobozi cyangwa utanga serivisi, ibi kandi byagombye nanone kuba indangagaciro ziranga buri munyarwanda.”

Akomeza avuga ko abari muri serivisi z’ubuzima bakwiye kubigira akarusho kuko guteshuka gato ku nshingano zabo zo kwita ku babagana bigira ingaruka ziremereye.

Asaba abaturarwanda bose gukurikiza no kubaha amategeko ibyago nk’ibi bigasiga isomo ryo kutongera ukundi.

- Advertisement -

Uyu mubikira icyaha akurikiranyweho giteganywa n’itegeko ryo ku wa 30 Kamena 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 244 ivuga kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wese wirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi aba akoze icyaha.”

Iri tegeko riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko itarengeje ibihumbi 500 Frw.

Uyu mubikira afungiye kuri RIB Station Kivumu mu gihe dosiye iri gutunganwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW