Ubunyamaswa: Akurikiranyweho kwica umwana we urw’agashinyaguro

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Amapingu

Kirehe: Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana umwana we, umurambo w’uyu mwana wabonetse kuri uyu wa Gatandatu mu masaha y’ikigoroba.

Amapingu

Ni inkuru ibabaje yabereye mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kagasa, mu Murenge wa Nyamaguri, aho umugabo ari mu maboko y’ubugenzacyaha akekwaho kwihekura.

Umwe mu bahaye UMUSEKE amakuru, avuga ko uyu mugabo witwa Murwanashyaka Aphrodice bita Herman yatawe muri yombi na RIB, ndetse n’umubyeyi we (Nyina), n’undi muntu umwe.

Bakekwaho kwica mu buryo bubabaje umwana uri mu kigero cy’imyaka itatu n’ine w’umuhungu, wabuze ku wa Mbere w’iki Cyumweru.

Umwana amaze kubura, umubyeyi we yatangiye gushakisha, aramubura, ndetse ajya gutanga ikirego mu nzego z’ubugenzacyaha ko yabuze umwana.

Se w’uyu mwana ubu ufunzwe, ngo yabwiye uwo mugore babyaranye ko umwana azamubona.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo inzego z’ubugenzacyaha zafunze uriya mugabo, ariko akavuga ko umwana yaburiwe irengero.

Umwe mu bayobozi ku rwego rw’ibanze yabwiye UMUSEKE ko kuri uyu wa Gatandatu, batunguwe no gusanga umwana yarishwe na Se akamujugunya mu bwiherero.

Ati “Yishe umwana we w’imfura, twamusanze mu bwiherero.”

- Advertisement -

Yavuze ko uwo mugabo atemeraga umwana mbere, ariko amaze kugera mu bugenzacyaha yaje kwemera ko uwo mwana yari uwe.

Yakomeje agira ati “Kubera ko umwana twamubuze ku wa Mbere, nyina yari azi ko yazimiye, n’umugabo akavuga ko yazimiye, twakomeje kugenda dushakisha, uyu munsi (ku wa Gatandatu), twongeye gusaka bwa kabiri. Twageze ku bwiherero bwe tukumva umunuko udasanzwe, tukabona hari isazi dufata umwanzuro wo kuyisenya, byari bikomeye cyane kuko yari yarakoresheje beton ikomeye, kuyisenya twahereye saa yine kugera saa cyenda, nibwo twabonye umurambo w’uwo mwana ariko yaramucagaguye kugira ngo amusunikiremo neza.”

Umutwe w’umwana babanje kuwubura, yawuhambye ukwawo kubera ko utaciye mu mwenge w’ubwiherero. Se w’umwana ufunzwe akaba yabwiye ubuyobozi aho yawushyinguye, barahacukura barawubona.

Amwe mu makuru avuga ko uwo mugabo yabyaye uwo mwana ku mukobwa ngo bari bamurangiyemo ubukire (mu by’ubupfumu), ariko ntibabana nk’umugore n’umugabo.

Umwana amaze gukura ngo yajyaga ajya gusura Se, n’umugore we yaje gushaka mu gihe cya Covid-19, bigateza ikibazo ndetse uwo mugore muto aza kuva mu rugo rw’uwo mugabo asubira iwabo.

Amakuru twamenye ni uko nyina w’uriya mugabo, (nyirakuru w’umwana wishwe), na we yajyanywe n’inzego z’ubugenzacyaha, mu rwego rw’iperereza.

Abaturage bavuga ko atigeze akunda uwo wari umwuzukuru we kuko atakiriye umukobwa umuhungu we yari yateye iyo nda yavutsemo uriya mwana wishwe.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana….

UMUSEKE.RW