Umugore ukomoka mu Bwongereza wibiwe miliyoni 4Frw i Kigali, yongeye kumwenyura (VIDEO)

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yagaruje amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyoni enye yibwe umugore ukomoka mu Bwongereza.

Walker Jemrose Leanora yasubijwe miliyoni 4.1 yibiwe i Kigali

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo uyu mugore Walker Jemrose Leanora yongeye kubona ambalaji ye yuzuye inoti z’umutuku zigera kuri miliyoni 4 n’ibihumbi ijana na cumi (Frw 4,110,000).

Walker yavuze ko ku itariki ya 12 Mata, yabikuje amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (ama-Pounds) ibihumbi bitatu (£3000), ayavunja mu mafaranga y’u Rwanda bamuha miliyoni 4.1 ayashyira mu modoka.

Ubwo yari agiye gusuhuza umuntu nibwo imodoka ye abajura bayifunguye aho yari iparitse Downtown mu Mujyi wa Kigali amafaranga yose barayatwara.

Akimara kubona amafaranga ye agize Walker Jemrose ati: “Biragoye kuvuga ibyinshimo mfite…Nishimiye kubona aya mafaranga kuko ni ayo gufasha kwishyurira ishuri abana bo mu miryango ikennye, abana bari bafite impungenge y’uburyo bazabona amafaranga vuba.”

Yongeyeho ati “Abo bana banyita “Nana” (Nyogokuru), barambwiye ngo, humura amafaranga yawe uzayabona, Polisi izayagusubiza.”

Wareba video hano

Amafaranga basanze yibwe n’abasore babiri, ubu bashyikirijwe ubutabera ngo bubakurikirane.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko moto bifashishije bacika nyuma yo kwiba amafaranga na yo yafashwe.

Yagize ati: “Bamukurikiranye kuva kuri Banki aho yabikuje amafaranga nk’uko byagaragajwe na camera (CCTV). Miliyoni 2 n’ibihumbi 600 yafatiwe kuri umwe muri bo, undi afatanwa miliyoni imwe n’ibihumbi 500.”

Bariya bajura umwe atuye mu murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge akaba yarigeze no gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura yari yakoze nanone yiba mu modoka, arangiza igihano mu kwezi k’Ukuboza 2022.

Ngo yari yarafashwe inshuro 3 ajyanwa mu kigo ngororamuco cya Kigali, aza no koherezwa Iwawa mu mwaka wa 2017.

CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi ari kumwe na Dr Murangira B Thierry Umuvugizi wa RIB

CP Kabera yavuze ko gutangira amakuru ku gihe biri mu bituma iperereza ryihuta abakekwaho ibyaha bagafatwa bataragera kure.

Yagize ati: “Uyu mubyeyi akimara kugira ikibazo yahise yihuta ajya gutanga amakuru, ibyo bifasha Polisi n’izindi nzego guhita bihuta bakajya aho icyaha cyabereye, iyo amakuru aje akerewe cyangwa abantu bakayaganira ku mbuga nkoranyambaga gusa, ibyo biragora.”

Ubujura muri Kigali bugenda bwiyongera kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. CP Kabera avuga ko abo biba bazwi, ndetse bakorera mu duce twa Giti cy’Inyoni, Gisozi, Gatsata, Gikondo n’ahandi, bakirirwa bazerera bategereje ko bwira ngo bibe mu modoka, mu nzu,  bashikuze amasakoshi, telefone, abiba imyenda n’ibindi.

Muri kiriya gikorwa cyo gusubiza amafaranga, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye abakora ubujura kubureka kuko ntaho bazacikira inzego z’umutekano.

Walker Jemrose Leanora arasinyira ko yakiriye amafaranga ye
Abasore babiri ni bo bari batwaye ariya mafaranga
Abajura muri Kigali bagiriwe inama yo kureka ibyo bakora

UMUSEKE.RW