Umujyi wa Kigali nturacutsa izirimo Kiyovu – Meya Rubingisa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yemeje ko uru rwego rukiri umufatanyabikorwa w’amakipe y’umupira w’amaguru ariko Kiyovu Sports na AS Kigali.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko butaracutsa amakipe arimo Kiyovu na AS Kigali

Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko Umujyi wa Kigali ushobora kuba waramaze kumenyesha amakipe y’umupira w’amaguru wari usanzwe utera inkunga, ko akwiye gucuka akirwanaho.

Muri aya makipe avugwa, harimo AS Kigali y’abagabo n’iy’abagore, Gasogi United na Kiyovu Sports. Izi zose zisanzwe ziterwa inkunga n’Umujyi ariko na zo zikayifasha mu bukangurambaga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yakuyeho urujijo ku bibazaga niba koko baramaze gucutsa izi kipe.

Ati ” Nagira nkubwire ko atari ko bimeze. Umujyi wa Kigali ufite amasezerano yo gufatanya n’amakipe yo mu Mujyi wa Kigali, tukabatera inkunga yunganira cyangwa bavana n’ahandi. Dutera inkunga amakipe ane y’umupira w’amaguru arimo AS Kigali y’abagore n’iy’abagabo, Kiyovu Sports na Gasogi United. Aha kandi tuzakomeza kuzitera inkunga uko amikoro adushoboje.”

Ibi uyu muyobozi yavuze, birasobanura neza ko ikipe ziterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali zitarava ku ibere nk’uko byavugwaga n’ubwo andi amakuru avuga ibitandukanye n’ibyo Rubingisa avuga.

Uretse amakipe y’umupira w’amaguru, uyu Muyobozi yakomeje avuga ko banatera inkunga ikipe ya Kigali Volleyball Club [KVC] na Espoir Basketball ikina umukino wa Basketball. Ibi byose avuga ko biri mu buryo bwo gukora ubukangurambaga burimo kujyana abana ku ishuri n’ibindi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bishimira ubufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’aya makipe kuko abafasha mu bukangurambaga burimo no gusubiza abana ku ishuri.

Hari amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Umuyobozi wa AS Kigali y’abagabo, Shema Ngoga Fabrice, aherutse kwandikira Umujyi awumenyesha ko mu gihe iyi kipe yaba idahawe inkunga isanzwe igenerwa, ishobora no kuba yasezera muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere.

- Advertisement -

Bivugwa ko AS Kigali yahawe miliyoni 300 Frw ubwo yari igiye gukina amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup. Aya mafaranga yahawe iyi kipe ntabwo yari ku yo isanzwe igenerwa n’uru rwego.

AS Kigali na Kiyovu Sports ntiziracutswa

UMUSEKE.RW