Umunyemari “Dubai ” wubatse inzu zisondetse i Kinyinya, afunganywe na 4 bayoboye Gasabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi rwiyemezamirimo Nsabimana Jean uzwi ku izina rya DUBAI n’abandi bantu bane bahoze mu buyobozi bw’Akarere ka Gasabo.

Imidugudu yo kwa Dubai bivugwa ko yasondetswe

Bakekwaho uruhare mu iyubakwa ry’umudugudu witwa Urukumbuzi, uzwi nko kwa ‘Dubai’, nyuma yo gusondeka inzu zimwe zigahirima bidateye kabiri.

Stephen Rwamurangwa wabaye Mayor wa Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Mayor ushinzwe ubukungu, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry’ubutaka mu karere (One Stop Center) na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB,Dr Murangira Thierry, yahamirije UMUSEKE itabwa muri yombi ry’aba bantu.

Yagize ati “Hafunzwe abantu 5 bifitanye isano n’iperereza riri gukorwa ku nzu zitujuje ubuziranenge zubatswe mu Mudugudu witwa Urukumbuzi Estate ahazwi nko kwa DUBAI mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama.”

Wareba video y’ubuhamya bw’abubatse kwa Dubai

Aba bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kimihurura kuva tariki 19/04/2023.

Dr Murangira yakomeje avuga ko bariya bari abayobozi “Bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite.”

- Advertisement -

Yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.

Uyu mudugudu watangiye kubakwa mu 2013, icyiciro cya mbere cyuzura mu 2015. Ni umudugudu ugizwe n’inzu 114 zigeretse n’izindi 7 zitageretse.

Uherereye mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.

Ku wa 17 Werurwe 2023, nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye ko imiryango 23 ituye mu nzu zigeretse yimuka, inzu zikongera kubakwa cyangwa gusanwa, hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.

Icyakora inzu 54 zitageretse zizakosorwa abazituyemo bazibamo .

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW