Umuturage umaze iminsi ararira amatungo ye “inyamaswa” yamuciye mu rihumye iyica yose

Nyagatare: Mu Murenge wa Matimba, mu ijoro ryo ku wa 09 Mata 2023, “inyamaswa” itaramenyekana yiraye mu matungo ya Rurangwa Venuste irayica yose.

Ifoto irahishe kuko iyo nyamaswa yariye zimwe mu ntama

Rurangwa atuye mu Kagari ka Bwera, mu Mudugudu wa Rugaga, iyo nyamaswa yishe intama ze 20, ikomeretsa esheshatu (6).

Ni yo matungo yonyine yari atunze.

Nyiri aya matungo avuga ko hari imbwa zizerera, ndetse anakeka ko ari zo zamwiciye intama, dore ko yari amaze ukwezi arara hanze azirinze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba, Ngoga John yabwiye UMUSEKE ko nubwo inyamaswa yariye izo ntama itaramenyekana, hari gukekwa iva muri Tanzania.

Yemeza ko atari imbwa kuko itarya intama 20.

Ati “Turacyeka ko ari inyamaswa zituruka Tanzania zijya zikunda kuza kona, zikangiza ibintu zigasubirayo, ziba ziri mu Kagera. Ni igitarangwe (igisamagwe), nicyo bacyeka.”

Gitifu Ngoga avuga ko hari gahunda yo gushumbusha uyu muturage nubwo atabwiye umunyamakuru igihe bizakorerwa.

Ati “Arashumbushwa n’ikigo Special Guarantee Fund (SGF), ni na byo turimo ngo dukurikirane ko ashumbushwa.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yihanganishije uyu muturage, amusaba gutegereza agashumbushwa, agasubira mu buzima busanzwe.

Intama zose uko ari 20 zatabwe hirindwa ko zatera uburwayi.

Iriya nyamaswa yishe intama 20

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW