Uwarokotse Jenoside yabyutse asanga indabo ku idirishya

NYABIHU: Mukadisi Jeannette wo mu Kagari ka Rega mu Murenge wa Bigogwe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata, 2023 yasanze abantu bataramenyekana bashyize  indabo ku idirishya, baranduye imyaka , banamennye ikirahuri cy’urugi batwara irido( igitambaro gikingira umuryango).
Mukadisi yasanze idirishya ririho indabo

Amakuru avuga ko ubwo ku munsi w’ejo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mubyeyi yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert,yabwiye UMUSEKE ko Hatangiye iperereza kuri ubwo bugizi bwa nabi.

Ati” Mu masaha ya saa kumi yasanze byabaye aratabaza, asanga hari ibishyimbo baranduye nk’ibiti nka 30 byarimo bimera”

Akomeza ati” Iperereza ryatangiye, mu masaha ya saa  5h:00 n’izindi nzego z’umutekano na RIB , ubu uwo rifata arabihanirwa n’amategeko. Ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Gitifu Muhirwa yavuze ko ibi bikorwa bitoneka uwacitse ku icumu.

Ati” Twababwira ko biriya nabyo ni ibikorwa bibaca intege bo ubwabo nubwo biba byatonetse abacitse ku icumu n’abanyarwanda muri rusange, biriya bigaragaza ko nta mbaraga bagifite.[…], uyu munsi uwakoze biriya ni nkaho yamwishe, nta bushobozi  afite, imbaraga afite ni hariya zirangirira, ni izo kuza akamena ikirahuri.”

Akomeza ati” Leta yacu y’ubumwe bw’abanyarwanda ntabwo izabyihanganira.”

Yasabye ko ufite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka ahubwo akayoboka inzira nziza.

Imyaka y’uyu muturage yarandaguwe

- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW