Abahoze ari abashoferi ba Leta bahagurukiye kurwanya abapfobya Jenoside 

Abahoze ari abashoferi mu bigo bya leta bibumbiye muri koperative CODACE ,( Cooperative de development Des anciens chauffeurs de l’Etat) ,basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeza guhangana n’abapfobya Jenoside.

Abahoze ari abashoferi ba Leta basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ni igikorwa cyateguwe  kuwa 21 Gicurasi 2023, mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rutayisire Rose umwe mu banyamuryango ba koperative CODACE ,avuga ko iki gikorwa agifata nk’ibasubizamo imbaraga no kudaheranwa n’agahinda by’umwihariko ku bacitse ku icumu.

Yagize ati “Iki gikorwa cyadushimishije cyane nk’abacitse ku icumu rya Jenoside, cyadusubijemo ibyishimo, kiturinda kwiheba no kwigunga kuko hano kuri uru rwibutso rwa Gisozi mpafite abavandimwe .

Akomeza agira ati” Kuba rero CODACE yamfashije kuza kubibuka ndetse n’abandi bahashyinguye ni igikorwa gikomeye cyane.”

Mu rugamba rwo kwiyubaka Rose avuga ko yashoboye kwigurira Imodoka , iyi koperative ikayiha akazi, akabasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Nibyo nariyubatse kandi birashimishije,abatwiciye bakadutwikira n’amazu bari bazi ko birangiye ariko ubu mfite inzu, mfite n’imodoka , n’abana nabashije kubarihira.

Ibyo byose byavuye mu kwiyubaka kandi ndabikesha leta y’Ubumwe.”

Muhumuza Iddi,nawe ni umwe mu banyamuryango b’iyi koperative ,avuga ko kwibuka bibaha gutekereza ku byahise bityo bagafata ingamba zo guharanira icyatuma hatongera kuba Jenoside.

- Advertisement -

Yagize ati “Kwibuka biduha gutekereza ku byahise bikaduha kwibuka uko urwanda twarusanze kuko ngwee nari umwe mu nkotanyi,kwibuka aho urwanda rwari ruri muri kiriya gihe nkongera nkareba aho rugeze rwiyubaka mu iterambere n’ibindi byinshi,bimpa rero kwibuka umuvu w’amaraso watembaga muri 1994,ibyo byose bimpa kumenya agaciro ko kwibuka n’uko bifasha buri mu nyarwanda.”

Umuyobozi wa koperative CODACE Nkusi Assier,avuga ko abahakana n’abapfobya Jenoside badakwiye guhabwa umwanya.

Yagize ati “Abapfobya Jenoside bose ni basubize amerwe mu isaho kuko ariko bamenye ko kuyipfobya no kuyihakana bitazigera bibaha imbaraga zo kugira icyo bageraho kandi bibuke ko n’abayihagaritse ntaho bagiye baracyahari,rero nemera ntashidikanya ko uhakana n’upfobya umugambi wabo utazagerwaho.”

Mu rugamba rwo kwiyubaka no guterimbere Assier avuga ko bageze kuri byinshi bafatanyije nk’abanyamuryango, bahuje amateka kuko bamwe muribo bari mungabo zahoze ari iza RPA,kurugamba rwo kubohora igihugu.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa kanombe,Utetiwabo Christine, avuga ko kwibuka ari iby’agaciro kwifatanya na CODACE kuko bamwe muri bari mu ngabo zabohoye iki gihugu.

Yagize ati “Kwifatanya na CODACE muri iki gikorwa cyo kwibuka n’iby’agaciro gakomeye kuri twe nk’abacitse kw’icumu cyane ko CODACE igizwe n’abanyamuryango bari inkotanyi ari nazo zagize uruhare mu kubohora iki gihugu zikarokora abatutsi bicwaga zikanasubiza igihugu kongera kubaho.”

Koperative CODACE igizwe n’abanyamuryango basaga 80 bahoze ari abashoferi ba leta,bamaze gusezererwa ubwo hashyirwagaho koperative igamije gutwara abantu mu modoka ntoya.

UMUSEKE RW