Abakozi 2 ku karere bakurikiranyweho kunyereza ibigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza

Karongi: Umukozi w’urwego rwa DASSO, ndetse n’umushoferi mu Karere ka Karongi bakurikiranyweho kunyereza imyambaro igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.

Ibiro by’Akarere ka Karongi

Ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi, 2023 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Niyomugabo Zephanie, Dasso ukorera ku biro by’Akarere ka Karongi na Kajyambere Boniface, Umushoferi utwara imodoka y’Akarere ka Karongi.

Bakekwaho icyaha cyo kunyereza imyambaro yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza bo mu Karere ka Karongi, bari kuri site ya ADEPER Nyamishaba.

Abakekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera, mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ivuga ko bakurikiranyweho icyaha cyo “KUNYEREZA UMUTUNGO”.

Ugihamijwe n’Urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7, ariko kitarenze imyaka 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro, kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.

RIB ivuga ko yibutsa abaturarwanda ko “itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo kunyereza umutungo wa leta, awukoresha mu nyungu ze bwite, ubikora wese azashyikirizwa ubutabera.”

UMUSEKE.RW