Abanyamuryango ba Ferwafa bahaye ikaze Munyantwali uzabayobora

Mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, abanyamuryango b’iri shyirahamwe baciye amarenga yo kwishimira Munyantwali Alphonse uyobora Police FC ariko ushobora kuzasimbura Nizeyimana Mugabo Olivier.

Munyantwali Alphonse uyobora Police FC, yaharuriwe inzira yo kuzayobora Ferwafa

Ku wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2023, habaye Inama y’Inteko Rusange ya Ferwafa yari igamije gushyiraho ubuyobozi bw’Inzibacyuho buzayobora kugeza tariki 24 Kamena 2023 hagiyeho ubundi buyobozi buzasoza imyaka ibiri ya Manda ya Komite Nyobozi ya Nizeyimana Mugabo Olivier.

Ubwo iyi nama yari imaze gutangizwa na Habyarimana Marcel uzwi nka Matiku uri kuyobora iyi Nzibacyuho y’iminsi 39, yasabye ko abayobozi bashya bayitabiriye bwa mbere bahaguruka bagasuhuza abanyamuryango, maze Munyentwari uyobora Police FC ahabwa amashyi y’urufaya agaragaza uko yishimiwe bidasanzwe.

Ibi byasobanuranaga byinshi birimo no kongera guhamya ko ku kigero kinini, uyu muyobozi ari we musimbura w’uwahoze ayobora iyi nzu ireberera umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi kandi biraza byiyongera ku makuru UMUSEKE ufite, ahamya ko Munyantwali we muyobozi mushya wa Ferwafa uzaza gusoza imyaka ibiri yari isigaye ndetse akazahita yiyamamariza indi manda yuzuye y’imyaka ine.

Bamwe mu Banyamuryango batashatse ko amazina ya bo amenyekana, babwiye UMUSEKE ko uyu mugabo ari we uzafata inkoni isimbura Nizeyimana utarasoje manda yari yaratorewe.

Bati “Ariko Sadi ubu wowe ntacyo wabonyemo? Munyentwari ni we muyobozi mushya wa Ferwafa rwose ubimenye.”

Undi ati “Ni ikibazo cy’igihe gusa. Munyentwari yaje gusimbura Olivier rwose. Ibirenze kuri ibyo nta bihari.”

Kugeza ubu abari kuyobora Inzibacyuho kugeza hatowe ubundi buyobozi, ni Habyarimana Marcel, Hadji Mudaheranwa Yussuf, Munyankaka Ancille na Karangwa Jules wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’umusigire wa Ferwafa.

- Advertisement -
Munyantwali Alphonse yahawe ikaze na bagenzi be mu Nteko Rusange Idasanzwe ya Ferwafa

UMUSEKE.RW