Abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rwinzuki barahangayika iyo bakeneye ‘ambulance’

Rusizi: Imyaka umunani irashize ikigo Nderabuzima cya Rwinzuki mu murenge wa Nzahaha kidafite imbangukiragutabara (ambulance).


Abajyanama b’ubuzima bavuga ko kugeza umugore utwite kwa muganga bigorana cyane mu bihe by’imvura

Abaturage bahivuriza ndetse n’abajyanama b’ubuzima bahakorera basaba ko iyo mbangukiragutabara yahahoze bayisubizwa.

Rwinzuki Health Center ni ivuriro riri mu murenge wa Nzahaha, ho mu Karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba, abaturage babwiye Umuseke ko muri  2015 bahawe imbangukiragutabara n’abaterankunga bo mu Butaliyani.

Muri 2016 bigaragaye ko idashoboye imihanda igana ku ivuriro, iyo modoka abayobozi bayijyana babizeza ko bazabaha indi bidatinze.

Kugeza ubu Ikigo Nderabuzima nto mbangukiragutabara gifite, kugeza umurwayi kwa muganga ni ingorabahizi.

Nyampinga Marie Therese, umuturage wo mu murenge wa Nzahaha yavuze ko kuba nta modoka ihari bahura n’ibibazo bitandukanye.

Ati “Bayijyanye batubwiye ko idashoboye imisozi y’iwacu, nta yindi turabona. Iyo umuntu arwaye aritegera, yagera i Rwinzuki bagahamagara ambulance y’i Mibirizi ikamugeraho itinze. Ashobora gupfa n’abana bavuka bananiwe, turifuza ambulance yacu.”

Iyi ni imodoka bahawe muri 2015, nyuma y’umwaka umwe ubuyobozi burayitwara

Nyirangoga Anathalie wo mu kagari ka Rebero, mu murenge wa Nzahaha na we  yavuze ko yajyanye umurwayi kwa muganga imbangukiragutabara imugeraho hashize umunsi.

Ati “Basbobora guhamagara imbangukiragutabara ikamara umunsi itarahagera yagiye gutabara ahandi. Byambayeho najyanye umurwayi kwa muganga.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Umugore ashobora kujya i Rwinzuki ageze igihe cyo kubyara, ya ambulance ikabura, akaba yabyara umwana wananiwe. Turifuza ko baturwanaho, bakongera bakatuzanira ambulance.”

Rurangwa Jean Marie Vianney atuye mu murenge wa Nzahaha ati “Ni ikibazo, ubushize najyanye umuhungu wa murumuna wanjye kwa muganga arwaye Malaria, ngerayo saa moya z’umugoroba zibura iminota icumi (18h50) bahamagara ambulance saa tatu (21h00) byagejeje saa tanu z’amanywa (11h00 a.m) itaraza, turifuza ko badufasha ikaboneka.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi butangaza ko iki kibazo bukizi. Icyakora ngo haracyashakwa imbangukiragutabara yashobora imihanda yo muri Nzahaha.

Dukuzumuremyi Anne Marie, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati “Turakizi hari izindi ziri gushakwa kugira ngo zize zifashe abaturage”.

Imbangukiragutabara ikoreshwa n’ikigo nderabuzima cya Rwinzuki iva ku bitaro bya Mibirizi.

Abaturage bivuriza kuri iri vuriro ni abo mu tugari twa Nyenji, Murya, Rwinzuki mu murenge wa Nzahaha, n’abo mu murenge wa Gashonga.

Abivuriza hariya basaba ko ubuyobozi buhasubiza ambulance bahoranye
Ikigo nderabuzima cya Rwinzuki kiri mu murenge wa Nzahaha

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Rusizi