Ikigo Gishinzwe Guteza imbere ikoranabuhanga (RICTA), cyatangije amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza muby’ikoranabuhanga, itumanaho n’ubucuruzi.
Binyuze mu imurika ry’ikoranabuhanga rikorwa na Rwanda Internet Community and Technology Alliance (RICTA), mu mashuri makuru na kaminuza zitandukanye mu Rwanda ryiswe AkadomoRw Resellers ryatangirijwe muri Devis College rigakomereza muri ULK, INILAK na UoK.
Abanyeshuri beretswe inyungu zigamije gutanga amakuru hakiri kare ku ikoranabuhanga ry’ibanze rigize umusingi wa interineti AkadomoRw no kwerekana amahirwe yo kwihangira imirimo.
RICTA ivuga kandi ko iyi gahunda igamije kubyaza inyungu AkadomoRW mu bantu batandukanye, harimo n’abanyeshuri ba kaminuza, bazahabwa amahugurwa y’ikoranabuhanga rya interineti, ibikorwa remezo by’izina rya domaine, kwamamaza no gutumanaho hamwe n’ubuhanga butandukanye ndetse n’ubucuruzi.
Umuyobozi wa RICTA, Ingabire Grace, yashishikarije abanyeshuri kubyaza umusaruro ayo mahirwe kuko usibye ubumenyi bazunguka ngo bazahakura n’imirimo biturutse ku iterambere ry’ikoranabuhanga rya internet no mu bucuruzi.
Yagize ati “Turashishikariza abanyeshuri kwitabira iyi gahunda kuko ibongerera ubumenyi muby’iterambere ry’ikoranabuhanga rya interineti. Bazabikora mu gihe cy’ikiruhuko ndetse no muri wikendi bizabafasha kuba abayobozi mu bijyanye na serivisi za interineti, kwakira imbuga za interineti, ndetse no kugurisha izina rya AkadomoRW.”
AkadomoRw Resellers igiye kubera no mu zindi kaminuza, harimo RDA Polytechnic, UR, Kaminuza ya Afurika y’Iburasirazuba, ALU, na UTB.
Ubufatanye hagati ya RICTA na kaminuza zo mu Rwanda bufite ubushobozi bwo guhindura cyane ejo hazaza h’ikoranabuhanga rya interineti mu gihugu.
RICTA, ni umuryango utari uwa leta uhagarariye interineti yu Rwanda ugizwe n’inzego zitandukanye za ICT n’abantu ku giti cyabo.
- Advertisement -
Yashinzwe muri 2005 ufite intego yo gucunga kode y’Igihugu .RW urwego rwo hejuru urwego rwa interineti y’u Rwanda kuri ubu ifasha ibigo bya Leta, iby’abikorera, imiryango yigenga n’iyubucuruzi kugerwaho n’umuyoboro w’imbuga zikoresha indango y’u Rwanda.
UMUSEKE.RW