Gasabo: Uwari umaze igihe abuze yasanzwe yapfuye

Mugemangango Stephane uri mu kigero cy’imyaka 60, wo mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Mbandazi, Umudugudu wa Karambo, yasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y’iminsi abuze.

Umutuku cyane ugaragaza Akarere ka Gasabo

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbandazi, NIYONZIMA Marthe.

Yavuze ko ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2023, ari bwo amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye atanzwe n’umuyobozi w’Umudugudu.

NIYONZIMA avuga ko umuyobozi w’umudugudu yahurujwe n’umuturage bari bafitanye gahunda nyuma yo kumara iminsi yaramubuze ageze iwe agasanga yarapfuye.

Gitifu avuga ko kugeza ubu bitakwemezwa niba yishwe cyangwa azize uburwayi cyangwa yiyahuye ngo bizemezwa n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Buriya RIB nimara gukora iperereza nibwo bizamenyekana icyaba cyamwishe.”

Avuga ko ku wa Kane w’icyumweru gishize ari bwo nyakwigendera yaherukaga kugaragara,yagiye ku biro by’Akagari kumubwira ko umuhungu we amubuza umutekano.

Akomeza ati “Yari yaje afitanye ikibazo n’umuhungu we. Rwari urugo rwabanaga mu makimbirane, yaje kumbwira ko umuhungu we amwiba, agenda agaca ibitoki kandi batabivuganye.”

Amakuru avuga ko umugore wa nyakwigendera n’abana be bamwe bari baragiye mu gihugu cya Uganda batari bakibana, yari asigaranye n’uwo muhungu we.

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe  ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW