Gicumbi: Abikorera baremeye abarokotse Jenoside batanga inka 10

Urwego rw’abikorera ruravuga ko rwiyemeje kubaka umuryango nyarwanda, bikaba itandukaniro kuri bagenzi babo baranzwe no gutanga inkunga y’ibikoresho ngo basenye ubumwe bw’abaturage bitwaje ubwoko.

Batanze inka 10 mu mirenge itandukanye

Bavuga ko intwaro gakondo nk’imihoro, amacumu, imiheto, ibisongo n’ibindi bikoresho byifashishijwe mu kwica Abatutsi mu 1994, byatanzwe n’ubuyobozi bwariho, ariko harimo imbaga ya bamwe mu bacuruzi bikoreraga batanze inkunga yo kubigura ku giti cyabo, bagamije gusenya umuryango nyarwanda.

Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023 abikorera (PSF) mu karere ka Gicumbi batanze inka icumi zifite n’ubwishingizi buzamara umwaka, bazigeneye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Mutangana Alain Yves uhagarariye abikorera mu karere ka Gicumbi, avuga ko ikigamijwe ari uguhindura amateka mabi yaranze bamwe mu bacuruzi bagize uruhare mu gusenya ubumwe bw’ abanyarwanda.

Ati: “Twe nk’urwego rw’abikorera, PSF mu karere ka Gicumbi, twatekereje uburyo amateka mabi yaranze bagenzi bacu mu 1994 agomba guhinduka. Ni muri urwo rwego twatanze inka icumi zinafite ubwishingizi bw’umwaka, hagamijwe gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ku rwibutso rwa Nyarurama muri Ruvune

Yavuze ko igikorwa kizakomeza mu rwego rwo kubaka umuryango nyarwanda utarangwamo amacakubiri.

Bamwe mu bikorera barokokeye mu murenge wa Ruvune, bavuga ko nyuma y’itegurwa rya Jenoside, abikorera bagaragaje urwango rukabije mu 1994, kandi bakabikora bahereye kuri bagenzi babo bakoranaga.

Nzamuye Diogene utuye mu kagari ka Mabare mu murenge wa Ruvune, na we yari umucuruzi mu 1994, ariko ashimangira ko yarokotse kubera Imana, kuko abo bakoranaga bamukoreye iyicarubozo ku bw’amahirwe ntiyashiramo umwuka.

Ati: “Abo twacuruzanyaga hamwe ni bo ba mbere bateye iwange indege ikimara kugwa, barasahuye ibyo nacuruzaga byose, baranjyanye mu isoko bakankubita banyambitse ubusa mu bantu, ngerageza kwiruka ngo wenda banyice bakoresheje amasasu, barandasa ntibampamya, barongera baramfata bakankubita, ku bw’amahirwe bandeka bazi ko nashizemo umwuka, gusa nararokotse”.

- Advertisement -

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney ashima uruhare rw’ abikorera mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Akarere twiyemeje gushyira unuturage ku isonga, harimo n’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, turashima abikorera muri Gicumbi bafite umutima wo gufata mu mugongo abarokotse hagamijwe guhindura amateka  mabi yaranzwe na bagenzi babo muri 1994”.

Mukanyarwaya Donatha uhagarariye abikorera mu ntara y’amajyaruguru avuga ko igikorwa cyo gufata mu mugongo abarokotse kiri gukorwa mu ntara y’ amajyaruguru .

Ati: “Abikorera muri Gicumbi batanze inka icumi, mu cyumweru gitaha muri Musanze bazatanga inka 15, muri Rulindo bubatse inzu 17 batangana n’ubwisungane mu kwivuza 100 ku barokotse, Gakenke yatanze inka ebyiri yubakira n’umuntu utishoboye, ndetse n’abari batuye mu manegeka babakodeshereje inzu mu gihe cy’amezi atandatu ngo bazavemo bamaze kubakirwa, abarokotse turabasaba kutigunga, ahubwo twiteguye gufatanya na bo tukubaka umuryango nyarwanda”.

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ruvune, ku rwibutso rwa Nyarurama rushyinguwemo abagera kuri 205 bishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi.

Abahagarariye abikorera muri Gicumbi bunamiye inzirakarengane zishwe mu 1994

UMUSEKE.RW i Gicumbi