Ibitaro bya Kabgayi birataka igihombo cya miliyoni 15 Frw buri mwaka

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi buvuga ko hari abantu bazanwa i Kabgayi barwaye cyangwa bapfuye, badafite imyirondoro bakavurwa abandi bagashyingurwa ba nyirabo ntibishyure.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko iki gihombo kibahangayikishije

Abateza igihombo cya miliyoni 15 buri mwaka ni abantu inzego zitandukanye z’Akarere zizana baba bakoze impanuka, abandi bapfuye, abafite uburwayi bwo mu mutwe, inzererezi, abadafite icyiciro cy’ubudehe babarizwamo n’abakora uburaya.

Ubuyobozi buvuga ko kuvura abarwayi ubwabyo biri mu nshingano z’ibitaro kandi ko ataricyo  ikibazo nyamukuru kibahangayikishije.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko iyo barangije guha serivisi abo bantu babura uwo baha inyemezabwishyu bitewe nuko hari bamwe bataba bafite imyirondoro y’aho batuye hazwi, mu gihe hari abandi muri bo baba bapfuye iwabo hatamenyekanye abandi bafite uburwayi bwo mu mutwe utashobora kugira icyo ubabaza ngo bagusobanurire usibye kubavura gusa.

Ati“Twe tubanza gukora ibiri mu nshingano tukavura ahababaye turatekereza ko  tuzishyurwa tugaheba”.

Dr Muvunyi yongeyeho ko “Abo bantu bose tuba twahaye serivisi iyo tubaze ibirebana n’imiti ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuvuzi dusanga twarakoresheje miliyoni 15 ku mwaka.”

Dr Muvunyi yasabye ko inzego z’Akarere bafatanya zagombye guteganya mu ngengo y’Imali ya buri mwaka ayo mafaranga yo kwita kuri ibyo byiciro by’abaturage bazanwa mu bitaro.

Yavuze ko mu biganiro bagiye bakorana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, mu myaka yashize nta gisubizo cyigeze kivamo gifasha ibitaro gusohoka muri iki gihombo.

Cyakora uyu Muyobozi avuga ko mu minsi mikeya ishize, Akarere kabijeje ko kazakemura iki kibazo umwaka utaha.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert,  avuga ko nta ngengo y’Imali bateganyije yo guha ibitaro bya Kabgayi kubera iyo mpamvu kuko icyo bitaho ari ukureba ko ibitaro bidakinga Imiryango byabuze imiti.

Ati “Ibitaro bya Kabgayi ni ibya Leta, abakozi babyo bahembwa na Leta kandi ntabwo Ibitaro bicuruza.”

Mugabo avuga ko hari ibyo bunganira ibitaro bituma bikomeza gukora no guha serivisi nziza ababigana.

Ati “Turafatanya mu buryo abo bantu barwaye batabura imiti, naho kubiteganya mu ngengo y’Imali byo ntabwo byakunda.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko amafaranga bushyira mu ngengo y’Imali ya buri mwaka ari ayo kurengera abatishoboye n’abahuye n’ibiza gusa.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, Ubuyobozi bw’Ibitaro byavuze ko hari abantu 4 barimo abafite uburwayi bwo mu mutwe n’uruhinja Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyigwe bwakuye mu musarani burimo kwitaho.

Iki gihombo cya miliyoni 15 ibitaro bya Kabgayi bidasubizwa gishobora kwiyongera kuko umubare w’abo bantu babahombya ugenda wiyongera uko umwaka utashye.

Niba iki kibazo kidafatiwe ingamba n’inzego zibishinzwe, cyakoma imbere serivisi zihabwa abo baturage bazanwa muri ubu  buryo.

Ibitaro bya Kabgayi birataka igihombo cya miliyoni 15 buri mwaka gituruka ku bantu bavurwa badafite imyirondoro

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga