Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira agakiriro ka Gisozi – AMAFOTO

Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice kibikwamo imbaho, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023.

Hahiye igice kibikwamo imbaho byototera n’ahandi

Agace kahiye ni akari ahazwi nka APARWA mu gice cy’igishanga mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Iyi nkongi ikimara gufata aka Gakiriro, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye gutabara, ritangira ibikorwa byo kuzimya.

Abazimya umuriro bazitiwe n’inzira ifunganye ngo imodoka igere ahari gushya, ibishashi by’umuriro n’imyotsi byuzuye ikirere.

Kizimyamwoto imwe niyo irimo kwifashishwa, mu gihe izindi ebyiri zabuze aho zica, ku buryo uwahazimya neza ari uwaca mu kirere, nk’uwifashisha indege.

Ntiharatangazwa ibyangijwe n’iyi nkongi ku buryo umuriro watangiye kototera inzu z’abaturage ziherereye inyuma y’inyubaho izwi nka Umukindo Center.

Abaturiye agakinjiro ka Gisozi batekewe n’ubwoba aho basohoye ibikoresho by’ibanze byo mu nzu kubera ukuntu umuriro uri kwihuta bidasanzwe.

Gusa umwe mu bakorera mu gakiriro ka Gisozi yabwiye UMUSEKE ko hari ibintu byinshi birimo imbaho, matelas n’ibindi bikoresho byahiye.

Yagize ati “Byahiye cyane kuko Polisi byayigoye kubera kubura inzira ngo ijye kuzimya byihuse ahari gushya.”

- Advertisement -

Aka gakiriro gakunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, kuko tariki ya 17 Kanama 2021, hahiye hangirika ibikoresho byinshi bituma abagakoreramo bagwa mu gihombo.

Indi nkongi yakibasiye tariki ya 29 Kamena 2019, mu gice kizwi nko kuri APARWA, ahakorerwa ububaji bw’ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi, ibitanda n’ibindi.

Ni mu gihe ku wa mu ijoro ryo ku itariki 12 Gashyatare 2023 nabwo kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice kibikwamo imbaho.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW