Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola (People’s Patrol), rikomoka muri Serbia ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC ruri i Hague/La Haye mu Buholandi barusaba kutabogama.

Iki gikorwa bagikoze ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi, 2023 mu marembo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Bavuga ko “Igihe Isi ikomeje guceceka, ni inshingano yacu kwibuka.”

Iki gikorwa cyo kwigaragambya mu mahoro imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Narodna Patrola bagikoze bavuga ko bibuka inzirakarengane z’abana bishwe (ntibahabwa ubutabera).

Bakoresha amagambo y’Icyongereza avuga ngo “Don’t know— don’t care? We know. We care (Ntimubizi- Ntimubyitayeho? Turabizi. Tubyitayeho).”

Mu byo bagaragaza harimo ko Umuryango Mpuzamahanga, UN wagaragaje raporo ko kuva mu 2005 kugeza mu 2020, abana bagera ku 104,100 bapfuye cyangwa bagakomeretswa na mine zitegwa mu butaka.

Abana benshi barashimuswe. Abana ibihumbi bavanywe mu byabo. Miliyoni z’abana babujijwe amahirwe yo kwiga.

Muri iki gihe, aba bigaragambya bavuga ko itangazamakuru mpuzamahanga ryita cyane ku bana bapfira mu ntambara yo muri Ukraine, hakirengagizwa abana bapfiriye mu gihe Yugoslavia yacikagamo ibice mu byiswe “Balkan conflicts” mu myaka ya 1990.

- Advertisement -

Icyo gihe Ibihugu by’Uburayi, binyuze muri NATO byateye Serbia mu 1999 intambara igira ingaruka ku bana bo muri Kosovo, no mu bihugu byavuye kuri Yugoslavia.

Mu ntambara ibera muri Ukraine iki gihe, Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (Uburayi na America) bishinja Uburusiya kurasa imijyi irimo Bakhmut igasanyeka.

Abagiye imbere ya ICC kwigaragambya, bavuga ko mu 2016-17, ingabo za NATO zari muri Irak zarashe umujyi wa Mosul zivuga ko zirukana umutwe wa ISIS, icyo gihe ziteza ibyago kiremwa muntu, ariko byo nta we ubivugaho.

Mu bikorwa ingabo z’Abafaransa zikorera muri Sahel, Operation Barkhane (2014-2022), aha naho bavuga ko hari abana bishwe abanda bagirwa impunzi.

Bagaragaza ko inzego zirimo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (International Criminal Court, ICCt) zananiwe kuburizamo ibyaha byibasira inyoko muntu, cyangwa guhana ababigiramo uruhare n’ababikora hatabayeho kurobanura.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi binashinjwa kuba byararebereye Jenoside yakorewe Abatutsi, iba ikagera ku ntera yagezeho, ariko bikaba bitaremera uruhare rwabyo.

Abigaragambya bavuga ko Irak imaze guterwa na America, umutwe wa ISIS washegeshe ubutegetsi, uyogoza igihugu kirasenyuka, kandi nta we Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwareze cyangwa ngo rumubaze uruhare rwe mu byabaye.

Igihe kirageze ngo Isi ive muri ibyo, uburyarya, ikinyoma no kwigira ntibindeba kw’inzego z’Umuryango mpuzamahanga, aho zireba gusa igice kimwe ku byabaye ku bantu bamwe, zikirengagiza amahano ibihugu byo mu Burengerazuba bikora, hakrebwa gusa, abandi bo ku ruhande ruhanganye na bo.

UMUSEKE.RW