Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’abatarabigize umwuga ya Ruyenzi Sporting Club, yegukanye igikombe mu irushanwa ryo Kwibuka Aba-sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ruyenzi SC ni yo yegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

U Rwanda n’Isi muri rusange bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni muri urwo rwego Abanyarwanda mu ngeri muri zitandukanye bakomeje kwifatanya n’ababuze aba bo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biciye mu bufatanye bw’abakina umupira w’amaguru nk’abatarabigize umwuga bakinira ku kibuga cyo mu Ruyenzi, hateguwe igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Amakipe ane yitabiriye mu mupira w’amaguru, ni Ruyenzi SC yanegukanye igikombe, ikipe y’Abarimu mu Murenge wa Rugalika, Les Banons Veterans na Imyambi FC yavuye mu Murenge wa Gacurabwenge. Muri Volleyball hitabiriye Relax VC yanegukanye igikombe itsinze Kigese Veterans Volleyball Club amaseti 3-0.

Mu mupira w’amaguru, bahereye muri 1/2 mu gihe muri Volleyball hakinwe umukino umwe gusa wahuje ikipe ebyiri zitabiriye.

Nyuma yo kwegukana igikombe kuri Ruyenzi SC mu mupira w’amaguru, Butare Léonard uyibereye kapiteni akaba n’uwateguye iki gikorwa, yavuze ko bishimira uko irushanwa ryagenze ariko bahuye n’imbogamizi z’ubushobozi.

Butare yakomeje avuga ko umwaka utaha amakipe azitabira ashobora kuzongerwa ariko agasaba Akarere ka Kamonyi kuzatera inkunga iki gikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Nkurunzia Jean de Dieu yatanze ubutumwa bukomeza ababuriye abavandimwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko anashimira abagize igitekerezo cyo gutegura iri rushanwa ndetse abizeza ubufatanye mu mwaka utaha.

- Advertisement -

Umuyobozi wa IBUKA ku Karere ka Kamonyi, Benedata Zackarie, yijeje ubufatanye abateguye iri rushanwa ariko abashimira umutima bagize wo gutegura irushanwa ryo Kwibuka Aba-sportifs bazize Jenoside mu cyahoze ari Segiteri Kigese.

Uretse gukina umupira w’amaguru kandi, habaye igikorwa cyo gushyira indabo ahari hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko yamaze gukurwamo ijyanwa mu Rwibutso rw’Akarere rwa Kibuza.

Abatutsi bishwe mu cyahoze ari Segiteri Kigese ni benshi ariko Aba-sportifs barenga 100  bari mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rugarika, gusa abagera kuri 40 ni bo hamaze kumenyekana amazina ya bo abandi bakaba bagishakishwa.

Iri rushanwa rigiye kuba ngarukamwaka nk’uko abariteguye babyemeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Nkurunziza Jean de Dieu yatanze ubutumwa bukomeza ababuriye abavandimwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakinnyi bagiye kunamira ahahoze hashyinguye Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Segiteri Kigese
Umuyobozi w’Ingabo mu Murenge wa Rugalika n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, bashyize indabo ahahoze hashyinguye Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994
Relax Veterans VC yegukanye igikombe cya Volleyball
Basobanuriwe amateka yaranze ahahoze hitwa Segiteri Kigese
Abaturage bo muri Rugalika bari baje muri iki gikorwa
Inzego zitandukanye zari zitabiriye iki gikorwa

UMUSEKE.RW