Kaneza Sheja ufashwa na LEA Entertainment yasohoye indirimbo ya mbere- VIDEO

Kaneza Sheja wize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo ni we muhanzi wa mbere wasinyishijwe n’inzu ifasha abahanzi ya Leandre Niyomugabo yitwa LEA Entertainment, ahita asohora indirimbo yise “Rurakarama”.

Kaneza Sheja umuhanzi wa mbere winjiye muri LEA Entertainment

Ku wa 28 Mata 2023, nibwo umunyamakuru Leandre Niyomugabo, yatangaje ko yatangije inzu ifasha abahanzi yise LEA Entertainment mu rwego rwo gufasha abahanzi bafite impano.

Niyomugabo yavuze ko LEA Entertainment ibarizwamo abahanzi batandukanye bamaze gusinyana amasezerano ariko ntiyigeze avuga amazina yabo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu yabwiye UMUSEKE ko bagiye gukorana n’uwitwa Kaneza Sheja, umwe mu banyeshuri barangije mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo akaba asanzwe ari umuhanga mu njyana Gakondo.

Uyu munyempano mu muziki asanzwe aririmba mu bukwe n’ibindi bitaramo bishingiye ku muco Nyarwanda.

Kaneza Sheja yahise anashyira hanze indirimbo yitwa “Rurakarama” ari na yo ya mbere akoze nk’umuhanzi wa LEA Entertainment.

Niyomugabo avuga ko hari abandi bahanzi babiri basigaye n’abo mu minsi ya vuba bagomba gusohora indirimbo.

Ati ” Lea Entertainment ntizakora umuziki gusa kuko iteganya kuba yakora ibizatuma umuziki n’abanyarwanda n’abawukunda bidagadura.”

Ahamya ko Label ye ari umuyoboro wo kwereka abanyarwanda impano nshya n’umusanzu we nk’umunyamakuru w’imyidagaduro kugira ngo Abanyarwanda bizerere mu maraso mashya ari mu muziki.

- Advertisement -

Rurakarama ya Kaneza Sheja mu buryo bw’amajwi yakozwe na Jimmy Pro (Level 9) na Bob Pro naho amashusho atunganywa na Rich.

Reba hano Rurakarama ya Kaneza Sheja

Leandre Niyomugabo,umuyobozi wa LEA Entertainment

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW