Musanze: Biyubakiye ibiro by’akagari bihagaze arenga miliyoni 15 Frw

Abaturage bo mu Murenge wa Muhoza Akagari ka Cyabararika by’umwihariko urubyiruko rw’abayisilamu rwo mu muryango urengera abatishoboye no guteza imbere ibikorwaremezo HODESO, batewe ishema no kuba barishatsemo ibisubizo byatumye biyuzuriza ibiro by’Akagari gahagaze arenga miliyoni 15.

Ibiro by’akagari abaturage biyubakiye

Ubusanzwe ahuzuye ibi biro by’Akagari ka Cyabararika niho kahoze mbere, gusa kubera hari inyubako nto kandi ishaje cyane, yatangiye gusenyuka abaturage baherwa serivise ahantu habi, imvura igwa ikabanyagira, bafata umwanzuro wo kwiyubakira ibiro bishya bibabereye.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko igikorwa bakoze kibateye ishema ndetse ko ari urugero rwiza rwo kwishakamo ibisubizo badategereje inkunga ziva mu mahanga nk’uko babitojwe n’umukuru w’Igihugu.

Byusa Sevelin ni umwe muribo yagize ati ” Akagari kacu kari gashaje cyane abayobozi badafite aho kuduhera serivise, twiyemeza kwishyira hamwe imirimo y’amaboko, amafaranga aratangwa tubona inkunga ikomeye y’uru rubyiruko rw’abisilamu inzu iruzura umuhigo turawesheje.”

Umuyobozi uhagarariye itsinda HODESO, Sibomana SaLeh nawe ati” Twahuje imbaraga n’urubyiruko rwacu ruri mu mahanga duhagarariwe na Sheikh Nsangira Abdul wagize uruhare rukomeye, dutanga umusanzu nk’uyu ku gihugu cyacu twubaka aka Kagari, biduteye ishema kuba tubonye ibiro byiza nk’ibi biri mu nyungu zacu abanyarwanda cyane mu Kagari kacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, ashima cyane uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa bagamije kwishakamo ibisubizo mu iterambere ryabo, abizeza kurushaho kubaha serivise inoze.

Yagize ati ” Ndashima cyane aba baterankunga bacu ndetse n’abaturage uruhare bagize mu bibakorerwa, bakishakamo ibisubizo mu iterambere ryabo, tubasaba ko ubu bufatanye bwahoraho no mu bindi, kuko ari umurongo mwiza wo kwishakamo ibisubizo, kandi dufatanyije n’ubuyobozi bw’aka Kagari tubijeje kurushaho kubaha serivisi nziza.”

Ibiro bishya by’akagari ka Cyabararika bigizwe n’ibyumba bitangirwamo serivisi zitandukanye birimo ibiro bya Gitifu w’Akagari, umukozi ushinzwe iterambere, ibiro by’Abunzi, ahazakorera ivuriro rito (Poste de Sante) aho abaturage bicara bategereje guhabwa serivise n’ibindi.

Abaturage bo muri kariya Kagari basaba ko bakongererwa ubushobozi bagahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha kurushaho kwihutisha serivisi bahabwa.

- Advertisement -

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Musanze