Nyabugogo: Abarimo bareba uko Perezida Kagame atambuka bahanutse ku nzu

Amakuru ava Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, ni uko habaye impanuka ubwo inzu ya Etaje abantu bari buriye bareba uko Perezida Kagame atambuka, icyuma cyacitse “bamwe barahubuka”.

Abari buriye hejuru icyuma bakirushije imbaraga kiratana bamwe barahanuka

Ntabwo turamenya umubare w’aba bakomeretse cyangwa bagize ikindi kibazo muri iyi mpanuka.

Umwe mu bakorera muri Gare ya Nyabugogo yabwiye UMUSEKE ko abantu bari buriye hejuru ku nzu icyuma cyacitse baragwa.

Ati “Ubu tuvugana ambulance zirimo gutwara abantu kwa muganga.”

Kuri Twitter hari gucicikana amafoto agaragaza inyubako bariya bantu bari buriye hejuru.

UBUHAMYA BW’ABABIBONYE…

Umunyamakuru w’UMUSEKE, TUYISHIMIRE Raymond ari aho iriya mpanuka yabereye, yasanze abantu bagize ibibazo bamaze kujyanwa kwa muganga.

Avuga ko ari ku nzu iri haruguru y’umuhanda hafi y’aho inzu MTN ikoreramo. Abari Nyabugogo bamubwiye ko ambulance zatwaye abantu benshi kwa muganga.

- Advertisement -

Ni ibyuma byo kuri balcon kuri etaje ya gatatu yahanutse, ikaba yari imbere y’imiryango  itanu y’ubucuruzi.

Amakuru avuga ko hari abakomeretse

UMUSEKE.RW