Nyaruguru: Ubuzima bwa Mukamuhoza wahawe inzu, iyo yarimo yendaga kumugwaho

Mu Karere ka Nyaruguru hatangijwe icyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa, Mukamuhoza Beatha ari mu baturage bahawe inzu, avuga ko ubuzima bwe bugiye guhinduka.

Mukamuhoza Beatha ari mu baturage bahawe inzu avuga ko aruhutse ubukode

Ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, nibwo Mukamuhoza yashyikirijwe inzu, anahabwa ibindi bikoresho.

Ni inzu yubatswe n’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’Ishyirahamwe MABAWA.

Uyu muturage uri mu kigero cy’imyaka 40 yavuze ko nyuma yo gutandukana n’umugabo we, yanyuze mu bihe bigoye byo gusiragira.

Kuri ubu arishimira kuba akuweho umutwaro wo gusiragira.

Ati “Mu Buzima nari mbayeho nabi. Nari ndi kumwe n’umugabo turatandukana. Ntangira ubuzima bwo gusiragira. Aho ndaye uyu munsi si mbe ari ho ndara ejo kubera kutagira amafaranga.”

Yakomeje agira ati “None ndashimira abayobozi, ndashimira na Leta y’ubumwe yantekerejeho, nkaba mbonye aho mba n’abana.”

Uyu muturage atangaza ko imibereho ye igiye guhinduka nyuma yo gushyikirizwa icumbi.

Ati “Ubu kuba mbonye inzu nziza, ngiye kuryama nsinzire, ngiye kujya niyongeraho ibiro. Ubu ndanezerewe, mu mutima wange ndakeye pe, ntavuga ngo ndabungana abana.”

- Advertisement -
Inzu yabagamo yendaga kumugwaho

Uyu mubyeyi w’abana batanu, avuga ko ubuzima bw’ubukode bwatumaga nta terambere ageraho, ariko ubu yizeye ko agiye gutera imbere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier, yashimiye abafatanyabikorwa bafasha Akarere mu iterambere.

Yasabye abaturage kongera imbaraga no kuzamura umusaruro w’ibikorwa.

Ati “Ni ukongera imbaraga ibyo dukora, tukabikorera igihe kandi tugakora byinshi, nibyo bizatuma akarere kaguma ku isonga.”

Muri uyu mwaka mu Karere ka Nyaruguru habarurwa inzu 1201 zubakiwe abatishoboye.

Mu cyumwweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa harebwa uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, n’ibimaze kugerwaho mu kwesa imihigo, hanozwa ibitaragerwaho.

Mu gutangiza iki cyumweru, abaturage bahawe amatungo n’ibikoresho bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 20Frw.

Mukamuhoza Beathe yasezereye ubukode, ajya mu nzu yubatse neza, irimo na bimwe mu bikoresho

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW i Nyaruguru