RNP yatangije gahunda ya Gerayo Amahoro mu Misigiti

Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda, yibukije Abayisilamu bo mu Rwanda ko bakwiye guha agaciro ya Gerayo Amahoro ndetse bakanayisobanurira abatarayimenya.

Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda ya Gerayo Amahoro mu misigiti yose yo mu Gihugu

Mu 2019, ni bwo Polisi y’u Rwanda, RNP, yatangije gahunda yise ‘Gerayo Amahoro’, yari igamije gusaba abaturage kumenya no gusobanukirwa gukoresha neza umuhanda hirindwa impanuka za hato na hato.

Ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, biciye mu bufatanye bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda na Polisi y’u Rwanda, hatangiye ubukangurambaga mu misigiti yose yo mu Gihugu hose kuri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro.’

Iyi gahunda yatangiriye mu musigiti uri mu Kigo Ndagamuco cya Kislam i Nyamirambo, hazwi nko kwa Kadafi.

Mbere yo gukora isengesho ryo ku wa Gatanu ry’Abayisiramu rizwi nka Ijumma, Abayisilamu basabwe kwirinda impanuka zo mu muhanda bifashishije kuwugenderamo neza.

Mu byo basabwe, harimo kutavugira kuri telefone igendanwa mu gihe umuntu atwaye ikinyabiziga. Basabwe kandi kutemerera Abamotari kubatwara bari kuvugira kuri telefone kuko biri mu bitera impanuka.

Iyi gahunda kandi, yanazanwe mu mupira w’amaguru kuko mbere yo gutangira imikino iyo ari yo yose ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, amakipe yombi abanza gutambutsa ubwo butumwa.

Sheikh Hitimana Salim niwe watanze inyigisho
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yasabye Abayisilamu kuba intumwa z’abandi
Abayisilamu basabwe kwirinda impanuka zo mu muhanda

UMUSEKE.RW