Inzego z’ubugenzacyaha zafashe Dusabimana Emmanuel ukekwaho kwica Nyirabuja yakoreraga mu Karere ka Ruhango.
Dusabimana Emmanuel wakoraga akazi ko mu rugo yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho gusiga yishe Nyirabuja, Mukarugomwa Joséphine, umukecuru w’imyaka 75 y’amavuko yakoreraga.
Ubu bwicanyi bwabaye taliki ya 07 Mata, 2023. Icyo gihe uyu Dusabimana Emmanuel ngo yahise acika inzego zitangira kumushakisha.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabagari ahabereye ubu bwicanyi, babwiye UMUSEKE ko bamenye ko RIB yataye muri yombi Dusabimana ku wa kabiri taliki ya 16 Gicurasi, 2023 ageze mu Karere ka Kamonyi.
Bavuga ko uwo munsi aribwo baje kumwereka abaturage bahereye ku musaza uyu mukecuru yasize, basanga ari we.
Umwe yagize ati: “Dusabimana arabyemera, gusa yavuze ko hari abandi bafatanyije kwica uyu mukecuru.”
Bongeyeho ko mu mafaranga ibihumbi 260 bamutwaye, Dusabimana yemera ko yatwaye ibihumbi 60frw gusa.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira François Regis yemereye UMUSEKE ko ayo makuru y’ifatwa rya Dusabimana ari ukuri, kandi ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Kabagari.
Abo baturage bavuze ko hari abandi bagabo babiri bahise bafatwa Mukarugomwa Joséphine amaze kwicwa gusa bakaba badafite imyirondoro yabo.
- Advertisement -
Bavuze ko uyu Dusabimana Emmanuel ukekwaho kwica Nyirabuja, yabwiye abaturage uwo munsi ko bishe Mukarugomwa bamunize, basiga mukubise inyundo mu mutwe.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.