Ruhango: Umukozi wo mu rugo arakekwaho kwica Nyirabuja

Umukozi wo mu rugo witwa Dusabimana Emmanuel  arakekwa kwica Umukecuru witwaga Mukarugomwa Joséphine w’imyaka 75 y’amavuko yarangiza agatoroka.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Amakuru y’Urupfu rw’uyu mubyeyi Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabagari bwayamenye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki ya 07 Mata, 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira François Regis avuga ko ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagari.

Gasasira avuga ko umusaza wabanaga n’uyu mukecuru yamusize mu rugo ajya kwica inyota muri santeri iri hafi n’aho batuye.

Gitifu Gasasira avuga ko uwo musaza yatashye bwije, agerageje gukomanga abura umukingurira asanga bamukingiranye.

Ati: “Yagerageje guhamagara abura uwamwakira, atabaza abaturanyi bica inzugi bageze mu rugo basanga umurambo wa Mukarugomwa.”

Gasasira yavuze ko ubwo uwo musaza yavaga mu rugo, yasize umukozi wabo yasohotse, ariko agarutse asanga yacitse kandi inzego zitandukanye zikaba zasanze ibikomere mu mutwe wa nyakwigendera, bigakekwako hari igikoresho kitaramentekana yasize amwicishije mbere yo gutoroka.

Ati: “Inzego z’Ubugenzacyaha (RIB) bahageze kandi  batangiye gukora iperereza ku rupfu rwe.”

Hari bamwe mu bageze aho ubu bwicanyi bwabereye, bavuga ko uyu musaza n’umukecuru babikaga amafaranga mu nzu, bagakeka ko ari yo  yaba yatwaye agasiga yishe uyu mukecuru.

- Advertisement -

Cyakora bakavuga ko ashobora kuba yabifashijwemo n’abandi bantu bataramenyekana, kubera ko byabaye mu kanya gatoya.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabagari buvuga ko icyaba cyateye uyu mukozi kwica Nyirabuja kitaramenyekana, gusa bakaba bategereje ibiva mu iperereza.

Gusa buvuga ko Dusabimana Emmanuel akomoka mu Karere ka Karongi, akaba afite imyaka iri hagati ya 16-20 kubera ko nta ndangamuntu yigeze  asiga, cyangwa ngo yereke abo yakoreraga.

Umurambo wa Mukarugomwa wajyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Gitwe.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.