Rusizi: Leta nitabare ikoreshe Ambulance nyinshi zapfiriye ku Bitaro bya Mibirizi ntizakoreshwa

Rusizi: Imikorere mibi y’abari abayobozi b’ibitaro bya Mibirizi mu karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba yabaye intandaro y’ubuke bw’imbangukiragutabara, izakabaye zifasha abarwayi zibyagiye ku butaka aho zapfiriye.

Imwe muri Ambulance z’ibitaro bya Mibirizi zatagikora

Ubu Ibitaro bya Mibirizi byugarijwe n’ubukene butuma bitabasha gukoresha imbangukiragutabara (Ambulance) ziparitse zidakora.

Nta gihe gishize UMUSEKE tubagejejeho inkuru y’uko abarwayi bo ku Kigo nderabuzima cya Rwinzuki mu murenge wa Nzahaha batabasha kugera kwa muganga ku gihe kubera ibura rya Ambulance, kuko kuyisaba ku Bitaro bya Mibirizi bishobora kumara umunsi wose.

 Abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rwinzuki barahangayika iyo bakeneye ‘ambulance’

Ubuyobozi bwa Koliziya Gaturika Diyoseze ya Cyangugu, bwabwiye UMUSEKE ko buhumuriza abaturage bubasaba kwihangana, ko mu gihe gito ikibazo cy’ibura rya ‘Ambulance’ kiba gikemutse.

Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Sinayobye Eduard urwego ayobora ni rwo rufite ibitaro bya Mibirizi mu nshingano, yadutangarije ko kuba imbangukiragutabara zaragiraga ikibazo ntizikoreshwe, ntihashakwe n’izindi byatewe n’abari abayobozi b’ibitaro bya Mibirizi, batakoraga neza.

Ubu ngo bamaze kwirukanwa, abayobozi bashya bari guhangana n’ibibazo bihari n’ingaruka z’iyo mikorere.

Ati “Ni ibibazo twagize by’abakozi bari abayobozi batari beza, MINSANTE (Minisitiri y’Ubuzima) yarabirukanye, twavuguruye ubuyobozi n’imikorere, turi mu ngaruka zo guhandura ibibazo bihari harimo ikibazo cy’ubukene imbaraga ziba nke, mu buryo bwo kubona ubushobozi bwo gukoresha Ambulance no gushaka izindi”.

- Advertisement -

Musenyeri Sinayobye Edouard yakomeje avuga ko nubwo barimo kurwana urugamba rugoye, bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima ngo iki kibazo kizakemuka, anasaba abaturage bivuriza ku Bitaro kumva ubuyobozi.

Ati “Turarwana urugamba rutuvuna, ibisubizo tubirimo twebwe na MINSANTE twaravuganye, turigushaka igisubizo barebe ko badufasha. Turasaba abaturage ngo batwumve”.

Mu bitaro bya Mibirizi bifite Ibigo Nderabuzima 11, imbangukiragutabara zirimo gufasha abaturage babyivurizamo ni 2 gusa. Imodoka zapfuye ziparitse zidakora ni 7 zirimo n’izindi zo mu bwoko bwa pick up eshatu.

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW I Rusizi.