Umugore afungiwe kuruma umugabo umunwa akawuca

Gakenke: Umugore witwa Nzanywenimana Josianne  w’imyaka 28 akurukiranyweho kuruma umugabo we akamuca umunwa nyuma yo gushyamirana bapfa umutungo w’urugo.

Umugore we Yamurumye umunwa arawuca

Amakuru y’ibanze avuga ko byabaye mu ijoro ryo kuwa 7 Gicurasi bibera mu Murenge Nemba, Akagari ka Macaca, Umudugudu wa Kibingo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles,yabwiye UMUSEKE ko uwo mugore yarumye umugabo urutoki ndetse n’umunwa akawuca bapfa isesagura ry’umutungo.

Yagize ati “Ni amakimbirane yo mu muryango n’ubundi,kutumvikana ku micungire y’umutungo.Umugore yashinjaga ubusinzi umugabo we , amafaranga yakoreraga yayajyanaga mu kabari, bigateza impagarara.Bari basanzwe batabanye neza.”

Gitifu akomeza ati” Yamurumye umunwa wo hasi arawuca.”

Gitifu Ruhashya  yagiriye inama abafite ingo kujya birinda amakimbirane.

Yagize ati “Iyo abantu batunvikana gutera imbere biragoye kuko ntibaba bashyize hamwe, ntibaba baganiriye.Kubana neza ni ingenzi aho bidashoboka aho gukomeretsanya, bayoboke amategeko bagatana ariko bagahana amahoro.”

Amakuru avuga bari babanye bitemewe n’amategeko ndetse ko atari ubwa mbere kuko yigeze kumuruma ibere n’akaboko .

Umugabo yahise ajyanwa ku bitaro bya Nemba . Umugore nawe ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Gakenke.

- Advertisement -
Umugore nyuma yo kuruma umugabo yahise atabwa muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW