Nyuma y’umwanda wagaragaye muri Kigali Pelé Stadium kubera kumara igihe idakorwamo isuku, inzego zitandukanye zirimo AS Kigali WFC n’Umuryango wa Ossoussa uzwi nka Assoussa zakoreye Umuganda muri iyi Stade no mu nkengero za yo.
Kuri uyu Gatandatu habaye Umuganda ngarukakwezi usanzwe ukorwa mu Gihugu hose, hagamijwe kwikashakamo ibisubizo.
Mu Mujyi wa Kigali wakorewe mu bice bitandukanye ariko harimo no muri Kigali Pelé Stadium nk’uko byari byifujwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Iyi Stade yakorewemo isuku n’abagize ikipe ya AS Kigali WFC barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bafitemo izindi nshingano. Abandi bahakoreye Umuganda, ni Ossoussa izwi nka Assoussa.
Aba kandi biyongeraho ikipe ya Al Wahad yitoreza muri iyi Stade no ku kibuga cya Tapis rouge ndetse b’Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda.
Hakozwe isuku imbere muri Stade no mu nkengero za yo, aho hatorwaga imyanda yose, cyane ko insanganyamatsiko y’uyu muganda yagiraga iti ‘Tugire Umujyi wa Kigali Usukuye.’
Abawitabiriye baganiriye na UMUSEKE, bavuze ko bishimiye kuwukora kuko kwishakamo ibisubizo byo kubungabunga Ibikorwaremezo bya bo, nta ko bisa.
Uyu muganda wari wanitabiriwe na Rusimbi Charles Ushinzwe Ibikorwa byose by’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW