Barasaba guhugurwa ku mabwiriza y’ubuziranenge busabwa mu buhinzi

Abahinzi mu bice bitandukanye by’Igihugu bagaragaza imbogamizi zo kutamenya byimbitse ku kwita ku buziranenge bw’ibiribwa busabwa mu buhinzi, bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Abahinzi bifuza ko bahabwa amahugurwa ku buziranenge bw’ibiribwa

Kuva tariki ya 11 kugeza ku wa 16 Werurwe 2023 hari kuba ubukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge gifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, ku kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa hagamijwe guteza imbere ubukerugendo.

Ni ubukangurambaga bugamije gushishikariza abakora mu ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa gukomeza kwita no guteza imbere ubuziranenge no kugira ngo hagabanywe ibitumizwa mu mahanga kandi byaboneka imbere mu gihugu.

Abahinzi bavuga ko utatekereza ku buziranenge bw’ibiri ku isahane utitaye bihagije uko umusaruro uboneka guhera mu murima kugera ku isoko.

Rose Uwimana, umuhinzi wo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze yabwiye UMUSEKE ko bagifite imbogamizi zo kumenya amabwiriza y’ubuziranenge busabwa mu buhinzi, asaba ko haba amahugurwa ku bahinzi bo hasi.

Yagize ati ” Twebwe abahinzi bo hasi usanga bitugora kumenya amabwiriza y’ubuziranenge mu buhinzi, hari aho tutabasha kugeza umusaruro kuko bapima ibintu byinshi.”

Ndihokubwayo Juvenale wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu amaze imyaka 25 akora ubuhinzi, avuga ko ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibiribwa ntacyo abiziho.

Yagize ati “Urumva nkatwe abahinzi bo hasi ntabwo tubizi, tuzi ko iyo igihingwa gishishe biba bihagije, hari n’aho tugemura bakabijonjora, tukabisubiza mu rugo tukabyirira.”

Karigirwa Rehema ugemura ibirimo imbuto n’imboga muri Kivu Serena Hotel agaragaza ko umusaruro wujuje ubuziranenge imbere mu gihugu uhari gusa ngo abahinzi baracyagorwa no kuzuza ibisabwa.

- Advertisement -

Yagize ati ” Nk’ubu ntabwo turikubona ibirayi twifuza bigatuma natwe kugemura ku mahoteli bitugoye, Turasaba Minisiteri kwita ku bahinzi kugira ngo natwe tubashe kubona ibiryo bihagije kandi byujuje ubuziranenge.”

Nsabimana Vincent ushinzwe ubuziranenge mu ruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi ruzwi nka Winnaz avuga ko hari umusaruro mwinshi basubiza inyuma kuko abahinzi batazi ibijyanye n’ubuziranenge.

Yagize ati ” Abahinzi benshi ntitwakora umusaruro wabo kubera kutuzuza ubuzirange gusa dufite ba Agoronome bacu bajya kwigisha abahinzi iburyo ibihingwa byabo bigomba kwitabwaho.”

Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB, Mulindi Jean Bosco avuga ko umuhinzi afite uruhare rukomeye cyane mu kubungabunga ubuziranenge.

Avuga ko ibirimo imiti, amafumbire iterwa mu mirima bishobora kugira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abantu mu gihe bikoreshejwe nabi.

Yagize ati ” Ibyo turya nibyo biduha ubuzima, yaba umuhinzi cyangwa umworozi uburyo bafata umurima cyangwa amatungo bigira ingaruka nyinshi mu kubungabunga ubuziranenge bwo muri rwa ruhererekane nyongeragaciro.”

Yakomeje avuga ko abahinzi n’aborozi na bo bakeneye amahuguwa kuko byagaragaye ko ubumenyi mu kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa nta makuru ahagije babifiteho.

Mulindi agaragaza ko ubumenyi budahagije mu kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa akenshi bikurura uburwayi bwa hato na hato bwanahitana ubuzima bw’abantu.

N’ubwo abahinzi bo hasi batarasobanukirwa bihagije ibijyanye n’ayo mabwiriza, abanyamahoteli batangaza ko batagitumiza ibikomoka ku buhinzi mu bihugu byo hanze nka mbere.

Rehema Karigirwa umwe mu bagemura umusaruro w’abahinzi ku mahoteli
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB, Mulindi Jean Bosco

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW