Cricket: Icyizere ni cyose ku Banyarwandakazi mu irushanwa ryo Kwibuka

Ikipe y’Igihugu ya Cricket y’Abagore yahize kwegukana Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riteganyijwe tariki 10 kugeza 17 Kamena 2023.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Diane yatanze ihumure mu Banyarwanda

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu birimo Uganda, Kenya, Botswana, Nigeria n’u Rwanda ruzaryakira.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Cricket, Leonard Nhamburo, yavuze ko ikipe yagize imyiteguro myiza ku buryo bizeye kwegukana igikombe.

Yagize ati “Iyi kipe irimo abakinnyi barindwi bagize Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 19 iheruka mu Gikombe cy’Isi. Mu mezi abiri ashize twari muri Nigeria, duheruka no muri Uganda. Ibi ni byo bituma mvuga ko twiteguye neza.”

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Cricket, Bimenyimana Diane, yavuze ko kuba Tanzania ifite igikombe giheruka itazitabira ari amahirwe ku makipe asigaye.

Yagize ati “Ni inshuro ya cyenda tugiye gukina iri rushanwa. Umwanya mwiza twagize ni uwa gatatu ubu rero turifuza kwegukana igikombe. Kuba Tanzania itazaza ifite igikombe giheruka ni amahirwe kuri buri kipe kuko twese turashaka igikombe.”

Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Botswana saa 9:45 mu gihe uwa kabiri ruzawukina na Nigeria saa 1:45. Imikino yose izabera kuri Stade ya Gahanga.

Abakinnyi Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yahamagaye barimo Kapiteni Bimenyimana Diane, Uwera Sarah, Ikuzwe Alice, Ishimwe Gisèle, Uwase Merveille, Murekatete Belise, Umutoniwase Clarisse, Vumiliya Margueritte, Uwase Geovanis, Nyirakundineza Josiane, Ingabire Sifa, Ishimwe Henriette, Irera Rosine na Muhanimana Immaculée.

Uganda na yo yavuze ko itaje mu butembere
U Rwanda rwahize kwegukana Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Urutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda

UMUSEKE.RW

- Advertisement -