Dr Biruta ari muri Angola mu nama yiga ku mutekano wa Congo

Kuri uyu wa Mbere muri Angola habereye inama yiga ku bibazo by’umutekano muke muri Congo, iyi nama iri ku rwego rwa ba Minisitiri.

Ba Minisitiri barimo na Vincent Biruta bari muri Angola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António yavuze ko iyi nama irimo impande enye ari iy’amateka.

Mu mafoto yasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, mu bitabiriye inama harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Inama y’i Luanda ihuje intumwa z’umuryango w’ubukungu muri Africa yo hagati CEEAC, umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, Inama Nkuru yo mu Biyaga Bigari (CIRGL), n’umuryango w’ubukungu wa Africa y’Amajyepfo, SADC.

Bariga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa (DRC).

Mu byo ba Minisitiri baganira hari uguhuriza hamwe ibisubizo bikomeje gushakishwa ku makimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibindi bareba ni imikoranire izaranga ingabo zose zahuriye muri Congo mu rwego rwo kugarura amahoro kugira ngo hatabaho icyuho mu bikorwa byabo.

Kuri uyu wa Kabiri iyi nama izakomeza ndetse bikaba biteganyijwe ko mu bayobozi bazayitabira harimo Perezida Ali BONGO ONDIMBA nka Perezida uyoboye igihugu gifite icyicaro kidahoraho mu Kanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi muri uyu mwaka wa 2023.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António
Ibihugu bitandukanye byitabiriye iyi nama harimo na Congo kinshasa

UMUSEKE.RW

- Advertisement -