Gen Kabarebe yaganiriye n’abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique

Umujyanama wa Perezida wa Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yasuye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari Karere ka Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Gen Kabarebe aganiriza abasirikare

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko Gen Kabarebe yakiriwe n’Umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera muri iyi ntara, Major General Eugene Nkubito, amwereka ishusho y’aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bigeze.

Mu biganiro yagiranye n’inzego z’umutekano, Gen Kabarebe yazishimiye umuhate wazo mu kuzuza inshingano, abasaba gukomereza aho.

Kabarebe yabwiye abasirikar en’abapolisi ko Perezida Paul Kagame yishimira uko bitwara mu kazi barimo, akaba yabasabye gukomeza kugera ku musaruro mwiza.

Uretse Gen Kabarebe uri muri Mozambique, Minisitiri w’Ingabo, Hon Juvenal MARIZAMUNDA na we yagiye muri iki gihugu, ahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byo kwishimira uburyo kiriya gihugu cyumvikanye n’umutwe wa RENAMO, ukemera gushyira intwaro hasi, abari abarwanyi bawo bakajya mu buzima busanzwe.

Major General Eugene Nkubito ubwo yakiraga Afande Kabarebe

Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo n’abapolisi kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado.

Kuva icyo gihe inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, aho kugeza ubu amahoro yagarutse, ndetse n’abaturage bakaba barasubiye mu byabo.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse gutangaza ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyi ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo bizakemuka.

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda na we yasuye Mozambique

- Advertisement -

UMUSEKE.RW