Goalball: Hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ryakinwaga bwa mbere

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Kuri uyu wa Gatandatu, hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ry’Abakina bafite bafite Ubumuga bwo kutabona, Goalball, ryegukanywe na Rwamagana mu bagabo na Nyagatare mu bagore.

Nyagatare yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagore

Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kamena 2023, kuri Stade ya Bugesera, ni bwo imikino yo guhatanira Igikombe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakinwe ku makipe ane mu byiciro byombi.

Mu byiciro byose amakipe yatoranyijwe hakurikijwe uko zitwaye muri Shampiyona. Mu bagabo harimo Gisagara, Rwamagana, Karongi na Ngororero. Mu bagore hitabiriye Rwamagana, Ngororero, Musanze na UR Nyagatare.

Kuva saa Tatu abakinnyi bari bageze ku kibuga ndetse banatangiye gukina. Buri kipe yahuye n’indi zikina zishakamo izigera ku mukino wa nyuma. Rwamagana na Gisagara zigera ku mukino wa nyuma mu bagabo, mu bagore UR Nyagatare na Rwamagana nazo zirakomeza.

Mu mikino ya nyuma habanje uw’abagore, Rwamagana yatinze kuwinjiramo ndetse ininjizwa igitego ku munota wa mbere w’igice cya mbere cy’umukino, gusa ku wa Kabiri yahise icyishyura.

Amakipe yombi yakomeje guhangana bikomeye yibanda cyane ku kugarira. Iyi niyo mpamvu igice cya mbere cyarangiye ari 1-1. Icya kabiri cyihariwe na Nyagatare yifuzaga kweguka igikombe.

Rwamagana yayitsinze igitego kigitangira ariko iracyishyura, amakipe yombi akomeza kunganya gusa ku munota wa nyuma, Nyagatare yashyizemo igitego umukino uhita urangira.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwo guhatanira umwanya wa mbere mu bagabo wari ishiraniro kuko wahuje amakipe yahataniye Igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.

Gisagara yifuzaga kwigaranzura Rwamagana ihora iyigaraguza agati ariko byayisabaga ibirenze ibyo yari ifite. Yinjiye mu mukino mbere ndetse inatsinda amanota.

- Advertisement -

Ikipe ya Gisagara yari ifite abakinnyi barebare boroherwa no kugarura imipira yagize amahirwe yinjiza ibitego bibiri hakiri kare cyane iyobora umukino. Iki kinyuranyo yakomeje kugikiniraho gusa kigiye kurangira Rwamagana irabyishyura bajya mu karuhuko banganya 2-2.

Icya kabiri ni cyo cyabonetsemo ibitego byinshi kuko abakinnyi ba Gisagara bari bananiwe, Rwamagana ibona amanota menshi ndetse inegukana igikombe itsinze 9-7.

Amarushanwa yo Kwibuka mu mikino yose amaze imyaka 10 iba ariko muri Goalball ni ku nshuro ya mbere ibaye ndetse ikazakomeza kuba no mu myaka izakurikiraho.

Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph ni we washyikirije Rwamagana y’abagabo igikombe
Ngororero ntiyahiriwe
Murema Jean Baptiste uyobora NPC yarebye iyi mikino
Gisagara yobgeye gusuzugurwa na Rwamagana muri Goalball
Barabanza bakabashyira utuntu dupfuka amaso mbere yo gutangira gukina
Ikipe ya Rwamagana y’abagore nta bwo yahiriwe

UMUSEKE.RW