Hatangajwe igihe abakina hanze y’u Rwanda bazagerera mu mwiherero w’Amavubi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko umukinnyi wa nyuma mu bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, azagera mu Rwanda tariki 15 Kamena 2023.

Hakim Sahabo ni we uzagera mu mwiherero w’Amavubi nyuma y’abandi

Guhera ku wa Kane tariki 8 Kamena, Amavubi yatangiye umwiherero utegura umukino wo kwishyura na Mozambique mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2024.

Gusa bamwe mu bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda, nta bwo baragera mu mwiherero w’Amavubi.

Ferwafa ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yatangaje itariki buri mukinnyi azagerera mu Rwanda.

Usengimana Faustin (Al Qasim, Irak) amatariki agaragaza ko azagera mu Rwanda tariki 11 Kamena yahagurutse tariki 10.

Samuel Guellete (RAAL La Louvière, u Bubiligi), amatariki agaragaza ko yageze mu Rwanda saa saba z’amanywa.

Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Maroc), amatariki agaragaza ko azagera mu Rwanda tariki 13 Kamena saa saba z’amanywa.

Mukunzi Yannick (Sandvisen, Suède) na Rafael York (Gefle IF, Suède) bazagera mu Rwanda tariki 14 Kamena. Bazahita basanga abandi i Huye kuri iyi tariki.

Uwimana Noe (Philadelphia Union, USA) azahagera tariki 12 Kamena. Biramahire Abeddy (UD Songo, Mozambique) biteganyijwe ko azagera mu Rwanda tariki 13 Kamena.

- Advertisement -

Mutsinzi Ange Jimmy (Jerv, Norvège) azagera mu mwiherero w’Amavubi tariki 12 Kamena. Hakim Sahabo (Lille U23, France) azagera i Huye tariki 15 Kamena.

Rubanguka Steve (Zimbru Chisinau, Moldova) biteganyijwe ko azahagera tariki 11 Kamena.

Amavubi ari gukorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium kugeza tariki 14 Kamena. Bazahita berekeza i Huye, bazahakorere indi mu minsi itatu mbere yo gucakirana na Mozambique tariki 18 Kamena Saa cyenda z’amanywa.

U Rwanda rufite amanota abiri mu mikino ine bamaze gukina mu itsinda rya L. Mozambique ifite ane, Sénégal yanabonye itike ikagira 12 ku yandi, mu gihe Bénin ifite ane harimo atatu ya mpaga yateye u Rwanda.

Imanishimwe Emmanuel (2) ari mu baragera mu mwiherero w’Amavubi
Rafael York azagerera mu Rwanda rimwe na Mukunzi Yannick
Mutsinzi Ange Jimmy ntaragera mu mwiherero
Bizimana Djihadi we yageze mu Rwanda
Imyitozo yo irakomeje kuri Kigali Pelé Stadium

UMUSEKE.RW