Urukiko rwa rubanda i Paris mu bufaransa rwahanishije igihano cy’igifungo cya burundu, Adjudant-chef Hategekimana Phillipe alias Biguma washijwaga uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni urubanza rwatangiye kuwa gatatu tariki 10 Werurwe 2023, mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Biguma yari umuyobozi wungirije wa Jandarumori i Nyanza mu yahoze ari Perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Bamwe mu banyarwanda bibumbiye muri ibuka France bari bitabiriye isomwa ry’uru rubanza bavuga ko bishimiye igihano Biguma yahawe kuko ubutabera butanzwe nkuko babyifuzaga.
Umwe muri bo yagize ati”Turanezerewe cyane kuko amaraso y’ababyeyi bacu ndetse n’abavandimwe bacu uwayamennye wese aho ari hose bigaragaye ko azabihanirwa mugihe icyari cyo cyose, ni ibyishimo kuri twe ndetse n’abanyarwanda muri rusange”
Me Gisagara wari uri muri uru rubanza avuga ko ibyaha Biguma aregwa icyamuhamye bazi cyatumye bamuhanisha igifungo cya burundu harimo ibyaha byibasiwe inyoko muntu nubwo batarasobanukirwa byose mubyo yashinjwaga ibyagiye bimuhama.
Yagize ati” Icyo tuzi ni kimwe bashingiyeho bamuha iki gihano mu byo yashinjwaga Kandi ari nacyo gikomeye,ni icyaha kibasiye inyoko muntu,gusa ibindi nkuko itegeko ribivuga tuzabimenya neza mu minsi itatu,ariko nanone murubanza bagaragaje ko yagiye agaragaza ubushake buke nkaho yabazwaga akavuga ko ibintu byose ntacyo abiziho, hamwe na hamwe akanga no kuvuga nk’umuntu utari uhari”
Biguma yari akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye muri Nyanza, gushyiraho za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, urupfu rw’Abatutsi bagera ku 10 000 biciwe i Nyamure, n’abagera kuri 300 biciwe i Nyabubare na Nyamiyaga (Rwabicuma) no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.
Hategekimana yahungiye mu Bufaransa nyuma ya jenoside, abona ibyangombwa nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu akoresheje izina rya Philippe Manier.
- Advertisement -
Hategekimana yari yarigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, nyuma ahungira muri Cameroun mu 2017 amaze kumenya ko yashyiriweho ikirego.
Yatawe muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun mu 2018 asubizwa mu Bufaransa
Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byerekejemo benshi bahunze bashinjwa jenoside, bwaburanishije bunakatira Aloys Ntiwiragabo wahoze ari umukuru mu butasi, abahoze ari ba burugumestre babiri, Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi, na Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe w’icyari Gikongoro.
Nyanza: Barasaba ko Biguma ahabwa igihano kiruta ibindi mu Bufaransa
UWIMANA Joselyne/UMUSEKE.RW