Hateguwe ibiterane by’ibitangaza byatumiwemo Rose Muhando na Bosebabireba

Mu karere ka Bugesera n’i Rukomo ho mu Karere ka Nyagatare hagiye kubera ibiterane by’ibitangaza n’umusaruro  byatumiwemo Theo Bosebabireba na Rose Muhando, ibyamamare mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Iburasirazuba.

Bizaba ari ibitangaza muri ibi biterane

Ibi biterane by’ivugabutumwa byateguwe n’umuryango Mpuzamahanga w’Ivugabutumwa witwa A Light to The Nations uyoborwa n’Umuvugabutumwa witwa Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igiterane cya mbere cy’ibitangaza n’umusaruro kizabera i Rukomo ku wa 07-09 Nyakanga 2023 kuva saa munani z’amanywa kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ku wa 14-16 Nyakanga 2023.

Ku wa 13 Nyakanga mu Bugesera bazagirirwa umugisha wo kwakira Seminari y’abagore izabera kuri Revival Palace Church.

Ku wa 14-16 Nyakanga aho kuri RPC Church iyoborwa na Rev Dr Ian Tumusime, hazabera seminari y’abizera izajya iba saa mbiri kugeza saa sita z’amanywa.

Iki giterane cyatumiwemo abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Iburasirazuba Theo Bosebabireba wo mu Rwanda na Rose Muhando wo muri Tanzania.

Aba bombi baherutse guhurira mu giterane cy’amateka mu gihugu cy’u Burundi cyateguwe na A Light to The Nation yateguye n’ikizabera mu rw’imisozi igihumbi.

Umuhuzabikorwa w’iki giterane, Rev Dr Ian Tumusime yavuze ko abazitabira iki giterane bazatahana impano zitandukanye zirimo moto, televiziyo, amagare n’ibindi by’agaciro.

- Advertisement -

Usibye guhabwa ijambo ry’Imana ku buntu, hazatangwa n’impano y’Inka n’ihene muri ibyo biterane bibiri bikomeye.

Rev. Dr Ian Tumusime yagize ati ” Aho twagiye hose twabonye amatorero yitabira ari menshi kandi twabonye ibitangaza.”

Avuga ko bizeye ko abantu benshi bazatera umugongo ibyaha bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza bagakurikira inzira z’Imana.

Yagize ati ” Abantu ba Rukomo na Bugesera ubu ni igihe cyo gukizwa kwanyu, ni igihe cyo gushyira ibyiringiro byanyu kuri Yesu Kristo, nta y’indi nzira ijya mu ijuru atari Yesu wenyine, umutware n’umukiza.”

Ev. Dana Morey utegerejwe mu Rwanda asanzwe ari umukozi w’Imana ukomeye akaba azwiho ibikorwa byo kwita ku bana n’abatishoboye akaba n’umushoramari wiyeguriye Yesu Kristo.

Ev Dana azenguruka ibihugu byinshi yamamaza Ubwami bw’Imana by’umwihariko akaba ari inshuti y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2015 yakoreye mu Karere ka Rusizi igiterane cy’amateka cyamaze iminsi itanu aho Rose Muhando na Liliane Kabaganza bahembuye imitima ya benshi.

Rev. Dr Ian Tumusime umushumba wa Revival Palace Church
Rose Muhando ategerejwe mu biterane by’amateka mu Rwanda
Ev Dana Morey aho akorera ibiterane abantu baba bakubise buzuye
Theo Bosebabireba ukunzwe na benshi ategerejwe i Bugesera n’i Rukomo muri Nyagatare

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW