Horah Group Ltd yatanze inkunga yo gufasha abahuye n’ibiza

Ikigo Horah Group Ltd gitunganya ikinyobwa kitwa Umwenya, kifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu bagizweho ingaruka n’ibiza by’imvura biherutse kwibasira ako karere kibagenera ubufasha bw’ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’isuku gisaba buri wese kugira icyo yigomwa agatabara.

Abaremewe kuri iyi nshuro, ni abasenyewe n’ibiza by’imvura bigahitana n’ubuzima bwa bamwe kuri ubu batujwe mu nkambi y’agateganyo ya Rugerero, mu gihe Leta iri gushakisha uko bakwitabwaho ngo bubakirwe bakurwe mu manegeka bari basanzwemo n’ayatewe n’ibyo biza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Horah Group Ltd, Musabyimana Jean Claude, avuga ko kwifatanya n’uwagize ibyago bidakwiye kuba mu magambo gusa ahubwo buri wese akwiye kugira icyo yigomwa agatabara.

Yagize ati “Hagomba kubamo ibikorwa, ikindi buri munyarwanda akwiye kumenya uko umuturanyi yaramuratse, yiriwe, kandi buri wese ufite umutima w’ubumuntu akwiye kujya atekereza kuri mugenzi we cyane cyane aba baba bagizweho ingaruka n’ibiza tuzi.”

Akomeza avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bazakomeza gufasha abo baturanyi babo kugira ngo nabo ubuzima barimo babuvemo vuba, bakore ibikorwa bibateza imbere.

Yagize ati “Turashimira Leta cyane kuba yaritaye kuri aba bavandimwe, natwe rero uko Uwiteka azadushoboza tuzakomeza kubafasha bave muri ubu buzima vuba ubundi bakomeze n’iterambere n’igihugu gitere imbere.”

Inkunga abaturage bagenewe kuri uyu munsi igizwe n’umuceri, kawunga, ibitenge, inkweto, isabune n’ibindi.

Yakiriwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero buhagarariwe n’umunyamabanga wabwo, ishyirwa ahagenewe gukusanyirizwa kugira ngo ishyikirizwe abo yagenewe.

- Advertisement -

Mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira 03 Gicurasi 2023, Ibiza byibasiye Uturere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Ngororero, Karongi na Nyamagabe, bitwara ubuzima bw’abantu 135, bikomeretsa abarenga 100, binasenya inzu 5694, ndetse binangiza izindi zigera 6091.

Hanapfuye amatungo agera ku 3923, byangiriza imihanda igera kuri 24, hangirika ibiraro 26, ibikorwa by’amashanyarazi 192 hamwe n’inganda 8 z’amazi ndetse abarenga ibihumbi 20 bahise bajyanwa gutuzwa mu nkambi mu nice bitandukanye.

Kuva ibiza by’imvura nyinshi yaguye mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, Leta y’u Rwanda yahise yita ku bibazo by’abo byagizeho ingaruka ishyiraho n’uburyo bwo gukusanya inkunga yo kubafasha isaba buri muntu wese kugira uruhare mu gufasha iyo miryango yagizweho ingaruka n’ibiza byahitanye abagera ku 130.

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Rubavu