Abanyarwanda bavuga ukuri ko akeza kigura ! ibyiza bivugwa mu biribwa si ingano cyangwa ibindi ni ukuba biri butange umusaruro umuguzi abyitezeho.
Abahinzi basaba kwigishwa ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibiribwa kuko nta makuru babufiteho kandi bifuza kungukira ku mahirwe aboneka ku isoko.
Aha turavuga kuva ku baguzi basanzwe ku isoko, inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, amahoteli n’amaresitora nk’urwego rukomeje kwiyubaka kandi rufatiye runini ubukungu bw’Igihugu.
Ni inyungu zigera kandi ku bohereza mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi waba utunganyije cyangwa ucuruzwa udatunganyijwe harimo imbuto n’imboga.
Nyamara hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Karere ka Huye bigaragara ko abahinzi ubwo buziranenge bw’ibiribwa babwumva nk’umugani.
Bavuga ko usanga hari amakuru arimo nk’ibivugwa ko hari ifumbire n’imiti bishobora gutera indwara zikomeye zirimo kanseri n’izindi bita inzaduka ariko bakabura ubabwira ukuri kwayo.
Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE bifuza ko abafasha guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi babegera bakabigisha ibijyanye no guhinga mu buryo bwujuje ubuziranenge ndetse no kubungabunga umusaruro kugera ugejejwe ku isoko.
Uwifashije Pelagie, umuhinzi w’inyanya wo mu Murenge wa Huye yagize ati ” Inyungu y’umuhinzi ni uko ibyawe byera bikaguha umusaruro, ko nta muntu wapfuye ngo ni uko yariye, ibyo by’ubuziranenge tubyumva uko, ni iby’abakomeye.”
Uwitwa Uwimana Madeleine avuga ko ibyo guhinga mu buryo bwujuje ubuziranenge bitabareba kuko iyo bajyanye umusaruro ku isoko udasubizwa mu ngo.
- Advertisement -
Yagize ati ” Iyo ugize Imana ukabona umusaruro wawe uba ujya kumenya ubuziranenge buhagije nka nde? uri Dogiteri cyangwa Goronome ?”
Avuga ko mu myaka isaga 15 amaze ahinga umuceri ibyo byo gupima ubuziranenge ntaho arabibona yewe nta n’uraza kumubwira uko bikorwa.
Emmanuel Uwizeyimana nawe avuga ko acunganwa no gutera imboga ze umuti w’udukoko, gushyiramo amafumbire ndetse no kuvomera ibijyanye n’ibishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’uwariye umusaruro we ngo ntacyo abiziho.
Yagize ati ” Urumva njye iyo njyanye umusaruro ku isoko ukagurwa ibyo bindi ntibiba bindeba, ntabwo nabeshya nta n’uraza kumbwira ngo ubuziranenge kora gutya.”
Mulindi Jean Bosco, umuyobozi w’agashami gashinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge mu kigo cya RSB avuga ko hari amabwiriza yashyizweho yo kumenya ubuziranenge bw’ibiribwa kuva mu murima kugera ku isahani.
Avuga ko nyuma yo gushyiraho ayo mabwiriza RSB ikorana n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa mu buhinzi maze bakamenyekanisha amabwiriza y’ubuziranenge ku bazayakoresha.
Aya mabwiriza kandi anatangazwa mu igazeti ya Leta ariko ubufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, inzego zishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa burakomeza mu kuyamenyekanisha.
Mu gihe igihugu kimaze gukora ibishoboka byose hagatezwa imbere ubukerarugendo n’ibikorwa byo kwakira inama mpuzamahanga, imikino ndetse no kureshya abashoramari, ni ngombwa gukomeza gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ubuziranenge uhereye mu murima kugera ku batunganya ibiribwa hirya no hino kugira ngo ubigura cyangwa ubifungura abone ibyujuje ubuziranenge.
Ibi binaha amahirwe abahinzi n’aborozi kuko isoko rikomeje kwaguka bityo basabwa kubahiriza ubuziranenge kugira ngo bongere ubwiza n’ingano y’ibikenewe ku isoko maze hagabanywe ibitumizwa mu mahanga.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Huye