Ibyamenyekanye ku mugambi muremure wo guhitana umunyamategeko Mukisa Ronnie

Inzego zitandukanye zishinzwe gukurikirana abanyabyaha muri Uganda, zageze ku bimenyetso simusiga by’uburyo abantu batandukanye barimo Umupolisi mukuru bacuze umugambi wo kwica umunyamategeko Mukisa Ronnie warasiwe iwe.

Mu bakekwaho kwica uriya munyamategeko harimo umupolisi ufite ipeta rya SP witwa Irama Vincent

Inzego zirimo CID, CMI n’urwego rugenza ibyaha (Crime Intelligence), Polisi ya Uganda yatangaje ko zikomeje ubugenzacyaha ku iraswa rya Mukisa Ronnie, wapfuye afite imyaka 43, akaba yari umunyamategeko.

Abakekwaho urupfu rwe bagera kuri 4 batangajwe amazina, ndetse bakaba baratawe muri yombi ubu barafunzwe.

Barimo uwitwa Karedou Robert Irama, umugore we witwa Nalwoga Brenda Cathy, uwahoze ari umusirikare mu ngabo za Uganda, Cpl Anyuse Max Geoffrey, wataye akazi akajya kurinda urugo rwa Karedou, n’umupolisi ufite ipeti rya SP witwa Irama Vincent.

Polisi ya Uganda ivuga ko aba bantu bafungiye ahantu hatandukanye.

Ibimenyetso byakusanyijwe bivuga ko Umunyamategeko Mukisa Ronnie yari aziranye na Karedou Robert n’umugore we Nalwoga Brenda.

Baje kugira ibibazo bishingiye ku bucuruzi, uriya munyamategeko ngo yaba yarabatwaye arenga miliyoni y’amadolari.

Karedou Robert n’umugore we Nalwoga Brenda baje kuganira n’inshuti yabo muri Polisi yitwa, SP Irama Vincent baza guha akazi Cpl Anyuse Max, kugira ngo azarase Mukisa Ronnie.

Mukisa Ronnie yishwe arashwe ku wa 30/05/2023

Ku wa 30/05/2023, uriya wahoze mu gisirikare cya Uganda, yaje gufata imbunda Polisi ivuga ko yacikanye mu gisirikare, arasa Mukisa amusanze iwe ahitwa Kitoko-Birongo, Ndejje.

- Advertisement -

Ngo yamurashe amasasu 4 amusanze ku muryango w’igipangu amasasu abiri aramufata aramwica.

Yahise afata moto yari imutegereje, mu nzira agenda ngo yahamagaye Nalwoga Brenda, amubwira uko akazi bahawe bagashyize mu bikorwa.

Itsinda ry’abagenzacyaha ngo ryabanje gufata Karedou, umugore we Nalwoga na Cpl Anyuse, urinda urugo rwabo ahitwa Kasana LC I, Kulambiro.

Nyuma baje kubona imbunda ya AK 47 n’amasasu 52 n’imyambaro ya gisirikare.

CPL Anyuse yemereye abagenzacyaha ko yarashe uriya munyamategeko, avuga ko imbunda yayihawe na SP Irama, iyo mbunda yaje gufatwa basanga ni iyo uriya wahoze mu gisirikare cya Uganda yacikanye avuye mu gisirikare ayijyana muri Congo Kinshasa.

Uriya wahoze mu gisirikare yavuze ko  SP Irama Vincent, yayoboye inama yo kunoza umugambi wo guhitana uriya munyamategeko.

Abagenzacyaha nibwo bahise bajya gufata SP Irama, kuri Polisi ya Kawempe.

Mu bugenzacyaha bwabo batahuye izindi mbunda harimo pistol (SP Irama atunze byemewe) n’imbunda ya AK 47 ifite amasasu 30.

Izo mbunda na zo zajyanywe mu kigo gipima ibimenyetso bya gihanga mu rwego rwo gukomeza gukusanya ibimenyetso.

Iyo mbunda ya AK 47 bikekwa ko na yo yakoreshwaga mu bwicanyi yatahuwe kuri uyu wa Mbere, tariki 12/06/2023.

Polisi ya Uganda ivuga ko yamaganye ubwicanyi nka buriya bwagizwemo uruhare n’uwahoze mu gisirikare n’Umupolisi ubusanzwe bakabaye bashinzwe kurinda abaturage, bagahitamo kuvutsa ubuzima umuturage bahawe ikiguzi cy’amafaranga.

Ivuga iyo myitwarire mibi idakwiye kuranga yaba igisirikare cya Uganda cyangwa igipolisi.

Ronnie Mukisa yarasiwe imbere y’urugo rwe asohotse mu modoka atashye

UMUSEKE.RW