Igisirikare cy’Ubufaransa n’icy’u Rwanda bigiye kunoza kurushaho ubufatanye

Itsinda ry’ ingabo z’Ubufaransa riyobowe na Brig Gen Fabien Kuzniak, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane n’amahanga ryasuye u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga Brig Gen Patrick Karuretwa asinyana amasezerano na Brig Gen Fabien Kuzniak

Urubuga rwa Minisiteri y’ingabo mu Rwanda ruvuga ko mu ruzinduko rw’akazi barimo mu Rwanda baje kugenzura ubufatanye busanzwe hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubufaransa, no kuganira ku mahirwe y’ubufatanye yandi ahari yavamo ubufatanye.

Abagize iryo tsinda bagiranye ibiganiro n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, bayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Lt. Gen Mubarakh Muganga

Gen Kuzniak n’itsinda ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Kuva ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wagiye ugarura isura nyuma y’igihe kirekire uryamye burundu kubera ko u Rwanda rwashinjaga Ubufaransa kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gen Kuzniak n’itsinda ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Perezida Emmanuel Macron amaze kugera ku butegetsi yahinduye byinshi, ndetse ku mugaragaro asaba imbabazi mu izina ry’igihugu cye, ku ruhare ingabo z’Ubufaransa zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’amakosa abategetsi ba Leta y’icyo gihe bakoze.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo guhashya ibyihebe muri Mozambique, zabashije kubyirukana mu gace Sosiyete y’Abafaranga icukura petrol ya Total ikorera, bituma isubukura imishinga yayo ifite agaciro ka za miliyari z’amadolari.

Brig Gen Patrick Karuretwa ahererekanya inyandiko y’amasezerano na Brig Gen Fabien Kuzniak
Umugaba Mukuru w’Ingabo Lt. Gen Mubarakh Muganga yakiriye aba basirikare bavuye mu Bufaransa

MAFOTO @ RDF Twitter

UMUSEKE.RW

- Advertisement -